Ruhango: Unity Club yishimiye uko igikorwa cyo gutoranya Abarinzi b’Igihango kirimo gukorwa

Ubuyobozi bw’ihuriro ry’abagore b’abayobozi bakuru b’u Rwanda n’abandi bahoze muri Guverinoma ya Leta y’Ubumwe, Unity Club, rifatanyije na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu gikorwa cyo gushakisha "Abarinzi b’Igihango" hirya no hino mu gihugu, buravuga ko bwanyuzwe n’uko iki gikorwa kirimo gukorwa hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Ruhango.

Babitangaje kuri uyu wa 12 Kanama 2015, ubwo bwahuraga n’inzego zitandukanye mu Karere ka Ruhango, bukagaragarizwa aho iki gikorwa kigeze n’uko cyagenze.

Abayobozi ba Unity Club baganira n'abayobozi mu Karere ka Ruhango.
Abayobozi ba Unity Club baganira n’abayobozi mu Karere ka Ruhango.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge y’Akarere ka Ruhango, bakaba barabagaragarije uko iki gikorwa cyakozwe mu kagari no mimidugudu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club, Regine Iyamuremye, avuga ko hari aho abayobozi wasangaga iki gikorwa batagikora neza, kuko wasangaga hari abantu bahisemo bitewe n’uko babazi bakaba arinbo bita “Abarinzi b’Igihango”, nyamara ubundi kubatoranya bikorwa n’abaturage babana na bo umunsi ku wundi.

Ashimira abayobozi b’Akarere ka Ruhango uburyo iki gikorwa bagikoze, kuko bicaranye n’abaturage bagafatanya mu guhitamo “Abarinzi b’Igihango”.

Yabasabye gukomeza gukora neza icyo gikorwa no ku rwego rw’akarere kugeza kigeze ku rwego rw’igihugu, aho hazatoranywamo abazahembwa kubera ubumuntu bagaragarije Abanyarwanda.

Abayobozi b'Akarere ka Ruhango biyemeje gukomeza kunoza igikorwa cyo gutoranya "Abarinzi b'Igihango".
Abayobozi b’Akarere ka Ruhango biyemeje gukomeza kunoza igikorwa cyo gutoranya "Abarinzi b’Igihango".

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mugeni Jolie Germaine, yijeje ubuyobozi bwa Unity Club, ko iki gikorwa bazakomeza kugikurikirana neza kugeza gitanze umusaruro cyitezweho.

Biteganyijwe ko Abarinzi b’Igihango” bamaze gutoranywa mu tugari, bazagaragarizwa abaturage bose mu gikorwa cy’umuganda rusange uzaba tariki ya 05/09/2015. Naho kumurika “Abarinzi b’Igihango” ku rwego rw’igihugu bikaba bizaba tariki ya 16 Ukwakira 2015.

Igikorwa cyo guhitamo “Abarinzi b’Igihango” kigamije kumenya, kumenyekanisha no guha agaciro ibikorwa ntangarugero mu bumwe n’ubwiyunge byakozwe n’Abanyarwanda ubwabo himakazwa Ubunyarwanda.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nyamra iyi gahunda ni nziza kuko izongera umubare wabagaragaje ko bakunda igihugu kandi bitume abato barushaho kwita ku nyungu rusange z’igihugu

manzi ya mwiza yanditse ku itariki ya: 13-08-2015  →  Musubize

Abarinzi b’igihango bazadufasha gukomeza kwimakaza umuco mwiza mu banyarwanda, ubupfura, ubunyangamugayo mu bakibyiruka

kwizera yanditse ku itariki ya: 13-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka