Ruhango: Ku biro by’akarere hongeye kuzindukira abakozi bambuwe na rwiyemezamirimo

Abakozi bakorera sosiyete yitwa One star Ltd irimbisha umujyi wa Ruhango baratabaza akarere kubishyuriza amafaranga bambuwe na rwiyemezamirimo wabahaye akazi ngo kuko baheruka guhembwa mu kwezi kwa Gatanu, none ubu bamwe bakaba barimo gusohorwa mu mazu abandi bakabura uko bivuza.

Mu gihe cya saa yine z’igitondo kuri uyu wa Kane tariki ya 04/09/2014, nibwo aba bakozi bari bageze ku biro by’akarere ka Ruhango basaba ko bakwishyurizwa amafaranga bambuwe.

Yankurije Angélique wari ubahagarariye, yavuze ko baheruka guhembwa mu kwezi kwa Gatanu k’uyu mwaka. We n’abagenzi be bahuje iki kibazo basaba ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, ari nabwo bwahaye akazi uyu rwiyemezamirimo kubishyuriza amafaranga bakoreye.

Nsengimana nawe uvuga ko amaze amezi ane atishyurwa, ubu ngo amaze amezi abiri atishyura inzu yabagamo none ba nyirayo bamwirukanye, akaba yibaza aho aza kwerekeza dore ko yaje aturuka mu karere ka Nyamagabe.

Minani Emmanuel, umuyobozi wa One star Company Ltd, avuga ko ibyo aba bakozi bamushinja atari ibyo kuko yabishyuye akaba abasigayemo amafaranga make, ahubwo agasaba ubuyobozi bw’akarere ko bukwiye kujya bwigisha abaturage kutumva ko akabazo uko kangana kose kajya gakemurirwa ku karere.

Nsengumuremyi Pascal, umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Ruhango, aravuga ko ubu hagiye gufatwa ingamba zigamije kwirinda ba rwiyemezamirimo bambura abakozi babo kandi baba bahatakarije imbaraga nyinshi.

Zimwe mu ngamba agaragaza, ni uko buri rwiyemezamirimo azajya ahabwa amafaranga atari ukugira ngo ajye kwishyura abakozi ahubwo ko agomba gutangira akazi agaragaza ko afite ubushobozi bwo kwishyura abakozi mbere y’uko ahemberwa ibyakozwe.

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito cyane, na none ku biro by’aka karere hagaragaye abandi bakozi bambuwe na ba rwiyemezamurimo babiri, harimo uwubaka ikimoteri n’uwubaka gare by’akarere.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko se aba bakorsha bambura rubanda , baba baziko bari no guhemukira igihugu muri rusange igihugu ni aba baturage barubanda muba mukoresha , rwose aba babihemuye ubuyobozi bujye bubafatira ingamba kandi ziakrishye

karekezi yanditse ku itariki ya: 5-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka