Ruhango: Imiryango 378 yugarijwe n’ihohoterwa rikabije

Nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango mu kwezi kwa Kanama 2015, imiryango 378 iracyugarijwe n’ihohoterwa rikabije.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, avuga ko ubu bushakashatsi bwakozwe mu rwego rwo kurebera hamwe igipimo cy’ihohoterwa aho kigeze muri aka karere, bityo harebwe uko hafatwa ingamba mu kurirandura burundu.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier avuga ko bamaze gufata ingamba zo guhangana n'ihohoterwa
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier avuga ko bamaze gufata ingamba zo guhangana n’ihohoterwa

Uyu muyobozi akavuga ko nyuma yo kubona ibyavuye muri ubu bushakashatsi,
ubuyobozi bufatanyije n’izindi nzego, hihutiwe gushyiraho ingamba zo kugira ngo bahangane n’ihohoterwa rikigaragara muri izi ngo kugira ngo ricike burundu.

Ati “Tumaze kubona ibyavuye mu bushakashatsi, twegereye inzego z’umutekano, iz’amadini kugira ngo dufatanye tumanuke, twegere iriya miryango, maze turebe ko nko mu mezi atatu cyangwa atandatu, yaba yongeye kubana neza”.

Uyu muyobozi akomeza asaba uruhare rwa buri wese, kumva ko ikibazo cy’ihohoterwa kimureba, bityo akaba agomba gufata iya mbere mu guhangana naryo, kuko ngo iyo ridakumiriwe mbere y’igihe, rishobora guteza ibindi bibazo birimo n’impfu.

Zimwe mu ngo zikigaragaramo ihohoterwa, ahanini riterwa n’ubwumvikane buke bukomoka ku mitungo, kutamenya kubahana n’ibindi.

Gusa ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, bugashimangira ko ibi byose bigomba gukurikiranwa vuba, bityo mu gihe kitarenze amezi atandatu, bikaba byaciwe burundu, ahubwo bakarushaho kwereka abaturage inzira banyuramo ibaganisha ku iterambere rirambye.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka