Ruhango: Abanyamuryango ba Sacco baribaza impamvu ingingo ya 101 itahinduka kandi na bo ngo barahindutse

Abanyamuryango ba Sacco Baturebereho Ruhango, mu Karere ka Ruhango, na bo ngo ntibumva impamvu ingingo ya 101 mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda itahinduka, kandi Abanyarwanda ubwabo ngo baramaze guhinduka, haba mu iterambere no mu myumvire.

Babitangaje ku wa 03 Kamena 2015, nyuma yo kubona ko iterambere bamaze kugeraho ririmo kuba biyujurije inyubako igerekeranye yabatwaye miliyoni zirenga 126 z’amafaranga y’u Rwanda.

Baribaza impamvu ingingo ya 101 itahinduka ko bongere bitorere Kagame wabagejeje kuri byinshi birimo n'iyi nyubako bujuje.
Baribaza impamvu ingingo ya 101 itahinduka ko bongere bitorere Kagame wabagejeje kuri byinshi birimo n’iyi nyubako bujuje.

Mugabo Selman, ni umwe mu banyamuryango ba Sacco Baturebereho Ruhango, yagize ati “Twe Abanyarwanda twarahindutse dore iterambere turimo kugeraho, kuki se iyo ngingo yo yatubera ikibazo? Rwose nihinduke”.

Mukomeza Gerald, na we yatangiranye n’iyi Sacco, yavuze ko azi aho ibyiza bya sacco byamukuye na ho bimugejeje, akibaza impamvu ingingo 101, itahinduka bagakomeza kurirmba iterambere.

Ati “Nyakubahwa Meya (Mayor) mushyitsi wacu mukuru, turabasabye mutubwirire Inteko Ishinga Amategeko ko ari twe twashyizeho ririya tegeko, ubu rero turashaka kurikuraho”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, yabwiye abanyamuryango b’iyi sacco yakiriye ubutumwa bwabo ko ari bwiza kandi bwuzuyemo ubushishozi, abizeza ko mu gihe gito, azabugeza aho bugomba kugezwa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka