Rubavu: Umugore umaze imyaka 40 ahohoterwa azira ubwanwa, aratabaza

Mukandutiye Monique w’imyaka 54, uvuka i Busasamana mu Karere ka Rubavu, avuga ko abaho ahangayitse, aho avuga ko akorerwa urugomo na bamwe mu baturage bamuziza ko afite ubwanwa.

Uwo mubyeyi ufite umugabo n’abana batanu, bigaragara ko ubwanwa ari bwinshi mu isura ye, avuga ko na we ari uko yisanze aho ngo ibimenyetso by’ubwo bwanwa byatangiye kugaragara yiga mu mwaka wa karindwi w’amashuri abanza ubwo yari afite imyaka 14 y’amavuko.

Ati “Ngeze mu mwaka wa karindwi mu mashuri abanza ndi mu kigero cy’ubwangavu, habanje kuza utwanwa nka dutatu ariko njye simbimenye, naba nicaye mu ishuri nkumva abanyeshuri barambwiye ngo Monika yameze imvi none dore n’ubwanwa bwaje”.

Arongera ati “Uko umwaka utashye utwo twanwa tukiyongera, ndangiza uwa karindwi ariko ntinda mu wa munani kubera ko nakoze ikizamini cya Leta inshuro eshatu ntsindwa, umubyeyi wanjye anjyana mu ishuri ryisumbuye ku Nyundo muri APEFOC”.

Uwo mugore avuga ko mu mashuri yisumbuye yahaboneye ibibazo bikomeye dore ko ubwanwa bwari bumaze kuba bwinshi, aho anyuze hose bati dore umukobwa ufite ubwanwa.

Ati “Tekereza aho nyuze hose bati dore umukobwa ufite ubwanwa, bamwe bati wowe ntabwo uzabona umugabo, nkagira ubwoba nkumva ndenda no kwikubita hasi ariko nkihangana, umubyeyi wanjye (mama) akankomeza, ariko na we ukabona ko bimuteye ikibazo.

Mukandutiye avuga ko yakomeje guhura n’ibibazo, ati “Hari abo nanyuragaho bakantuka cyane bati dore umukobwa wameze ubwanwa, Mama akomeza kumpumuriza, amba hafi kuva mu bwangavu bwanjye, nibwo na we yabitekerejeho ajya kubaza aba Dogiteri bamubwira ko ngo ari ibindi mu maraso, ngo ni ibyo bita Hormones”.

Avuga ko nubwo yari afite icyo kibazo, ariko ngo abasore batatinyaga kumutereta, ngo bamwe bakamubwira ko bamukunda kugeza ubwo ashatse uwo bari kumwe, dore ko we ngo yatangiye kumutereta ubwanwa bukimera.

Ngo mu mashuri yisumbuye yize amategeko n’ubutegetsi ariko aba umurezi, Ati “Akazi narakatse ndakabura kuko nari nzi ko nk’umuntu wize amategeko n’ubutegetsi nzakora mu biro, mu bucamanza cyangwa nkaba umutegetsi, nibwo nagiye kwigisha mu gihe cy’imyaka ibiri, ariko baza gusezerera abadafite dipolome mu burezi, nibwo nagiye kwikorera, ndi rwiyemezamirimo mu buhinzi”.

Uwo mubyeyi avuga ko kuba atogosha ubwo bwanwa, ari uburyo bwo kwirinda ko bukomeza gukura bugakwira isura yose, ipfunwe rikarushaho kwiyongera akagira ikibazo kiremereye kurenza icyo afite ubu.

Avuga ko kugeza ubu abaho adatekanye, kubera akato kageretse ku rugomo akorerwa na bamwe mu baturage bamuziza ubwanwa.

Ati “Kugeza ubu mu buzima bwanjye ntabwo ntuje, aho nyuze hose mba meze nk’igisambo, binkomeretsa umutima, hari n’ubwo nyura ahantu bakanyirukaho, umugabo wanjye turasazanye ntiyigeze ampa akato, ariko niba ari ukubera amagambo y’abantu hari ubwo ubona abaye nk’ucitse intege”.

Arongera ati “Mbabazwa n’abakomeje kumpa akato, aho usanga bavuga bati ahubwo tuzagera aho tugufata tukugarike turebe ko uri umugore cyangwa umugabo, nkababwira nti ndi umugore rwose narabyaye, mfite abana batanu murabazi”.

Akomeza agira ati “Aho nyuze hose, haba mu masoko cyangwa mu nzira, hari ubwo baza bakanyirukaho bakankubita amabuye, nkagira ngo baranyica, naba ndi mu murima nkabona igitero cy’abana nka 20 kiraje, bati ufite ubwanwa ufite ubwanwa turagukubita, nanjye kamere yaza nk’umwana w’umuntu, kwifata bikananira ugasanga mpanganye na bo”.

Mukandutiye avuga ko akorerwa urugomo, kugeza ubwo umuntu umwe yigeze kumukubita inkoni mu mugongo ubwo yari mu nzira ajya ku isambu ye, ajya kurwarira mu bitaro bya Gisenyi.

Asaba ubuyobozi kumurindira umutekano, kugira ngo akomeze abashe gushaka icyamuteza imbere n’umuryango we.

Kuri icyo kibazo, Kigali Today yashatse kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Kariba Antoine, inshuro nyinshi twamuhamagaye ntiyafata telefoni.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mubyeyi ndamukunze nkasaba ko abamukorera urugomo n’akato bahanwa kuko ni ihohotera ritemewe kumera ubwanwa nk’umudamu ni ibisanzwe nta cyaha kirimo, ahubwo ES w’umurenge ashake abamuhohoteye bose bakurikiranwe n’amategeko.

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 2-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka