Rubavu: Polisi yashyikirije ibihembo itorero Twizerane

Polisi y’igihugu yashyikirije ibihembo itorero Twizerane ryo mu Karere ka Rubavu ryatwaye umwanya wa kabiri mu ntara y’Uburengerazuba mu gukora ibihangano bishishikariza abantu gukorana na Polisi y’igihugu mu bikorwa byo kwirindira umutekano.

ACP Damas Gatare ushinzwe gukorana n’abaturage mu kwicungira umutekano bizwi nka Community Policing avuga ko muri 2014 ubwo polisi yizihizaga icyumweru cya Polisi ikora ibikorwa byo gukumira ibyaha bitandukanye habaye irushanwa rihamagarira abahanzi gukora ibihangano bashishikariza abantu gukumira ibyaha.

ACP Gatare ashyikiriza ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu igihembo cyagenewe itorero Twizerane ngo burigishyikirize.
ACP Gatare ashyikiriza ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu igihembo cyagenewe itorero Twizerane ngo burigishyikirize.

Ishimwe ry’amafaranga ibihumbi 100 polisi y’igihugu yagejeje ku itorero Twizerane rikaba rizakoreshwa mu kugurira itorero ibikoresho nk’uko bitangazwa na Mbarushimana Jean Damascène, ukuriye iri torero uvuga ko bishimiye imikoranire na Polisi.

Twizerane na polisi ngo basanzwe bakorana neza mu bikorwa byo gushishikariza abaturage gukumira ibyaha buri wese aba ijisho rya mugenzi we hamwe no kwicungira umutekano, ibi bikaba byaratumye iri torero ryarigeze kuba irya mbere mu gihugu mu gushishikariza abanyarwanda gukumira icyaha.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bushyikiriza ishimwe itorero Twizerane igihembo ryagenewe na Polisi y'igihugu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bushyikiriza ishimwe itorero Twizerane igihembo ryagenewe na Polisi y’igihugu.

Twizerane isanzwe ikorera mu Karere ka Rubavu ivuga ko idakorera guhembwa ahubwo iharanira ko abanyarwanda bagira umutekano usesuye, igasaba abatuye Akarere ka Rubavu gukumira ibiyobyabwenge nk’urumogi ruvanwa Goma rukinjizwa mu Rwanda kwangiza ubuzima n’umutekano.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Utwo dufaranga ni duke cyane!

manyobwa yanditse ku itariki ya: 5-02-2015  →  Musubize

iki gikorwa cyo guhemba abantu ni cyiza cyane kandi polisi igikomeze kuko kizafasha abanyarwanda kugira ishyaka

Peace yanditse ku itariki ya: 5-02-2015  →  Musubize

dukomeze dufashe polisi y’igihugu cyacu kwicungira umutekano, kurwanya ruswa n’ibindi byaha byabangamira umuryango nyarwanda

munanira yanditse ku itariki ya: 5-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka