Rubavu: Njyanama yasabye ko umukozi ukoreshwa yarahawe ikiruhuko cy’izabukuru yahagarikwa
Inama njyanama y’akarere ka Rubavu yateranye taliki 22/5/2014 yasabye ko umusaza Rulisa Clément usanzwe ukora akazi ko kuvura ku kigo nderabuzima cya Gacuba II kandi yaroherejwe mu kiruhuko cy’izabukuru yahagarikwa.
Rulisa avuga mu kwezi kwa Nzeri 2013 aribwo yandikiye akarere agasaba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru kuko agejeje imyaka 65, maze akarere kamusubiza kabimwemerera, ibaruwa yeyeretse abamukuriye ku kigo nderabuzima ariko bamusaba kuguma.
Ukuriye uwo musaza ku kigo nderabuzima, Innocent Muhire, avuga ko bazi neza ko bakoresha umuntu uri mu kirihuko cy’izabukuru ariko impamvu yabiteye ari ibura ry’amafaranga Rulisa agomba guhabwa nk’imperekeza mu kazi.
Kuba aya mafaranga ataraboneka ngo byatumye basaba Rulisa gukomeza gukora ngo bayakusanye kuko bashoboraga kumusezerera batamuhaye imperekeza bikaba byabashora mu manza, ariko ngo bizeye ko muri uyu mwaka bazaba bamaze kubona amafaranga bamugomba agasezererwaho nk’uko amategeko abigena.
Amafaranga agera kuri miliyoni niyo ikigo nderabuzima cya Gacuba II kigomba Rulisa kugira ngo yigire mu kirihuko cy’izabukuru nkuko abyemererwa n’amategeko.
Inama njyanama y’akarere ka Rubavu yamenye iki kibazo ivuga ko Rulisa akoreshwa bidakwiye, ahubwo akwiye guhagarikwa ndetse n’uwamurekeye ku kazi agakurikiranwa.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|