Rubavu: Ibura ry’umuyobozi w’akarere ryadindije ibisobanuro ku kibazo cy’ibibanza

Raporo igaragaza ikibazo cy’ibibanza byatanzwe hatubahirijwe amategeko yakozwe n’abajyanama mu karere ka Rubavu kuri uyu wa kabiri taliki 30/12/2014 ntiyashoboye kuvugwa uko bikwiye nyuma y’uko umuyobozi w’akarere ka Rubavu Bahame Hassan ayibuzemo.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe ni ibibanza byatanzwe ariko ntihaboneke ababihawe kuko ibibanza byatanzwe ari 219 ariko ibyanditswe ari ibibanza 214, hakaba n’abantu bahawe ikibanza kimwe ari babiri kimwe n’abandi bahawe ibibanza byinshi hakandikwa kimwe nk’urusengero rwa Zion Temple.

Iyi Komisiyo yagaragaje ko mu karere ka Rubavu habaye itangwa ry’ibibanza hatubahirijwe amategeko ndetse bamwe bagahabwa ibibanza batishyuye amafaranga mu mirenge mu gihe mu murenge wa Cyanzarwe habaye gutanga ibibanza kuburyo butemewe uhawe ikibanza agatanga amafaranga ibihumbi 15 mu gihe inama njyanama y’umurenge itemerewe gutanga ibibanza.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wagombaga kugira icyo avuga kuri ibi bibazo ntiyashoboye kuboneka ngo agiye icyo abivugaho kandi yari yaje muri njyanama, bikaza gutangazwa ko yarwaye ibisobanuro yagombaga gutanga akabitanga mu nyandiko.

Abari mu nama njyanama y’akarere ka Rubavu basanze bataganira n’inyandiko nkuko hari ibindi yagombaga kubazwa, bahitamo kwakira raporo ivuga byinshi ku bibazo by’itangwa ry’ibibanza mu karere ka Rubavu ariko bakazateganya undi mwanya kugira ngo ubuyobozi bw’akarere buzatange ibisobanuro.

Kadogo Aimable uyoboye komisiyo yakoze iyo raporo avuga ko uretse kugaragaza ibibazo by’ibibanza ngo hakozwe n’indi nyandiko ifite impapuro 24 zigaragaza ibitaragezweho mu karere ka Rubavu nabyo umuyobozi w’akarere akaba yagombaga kugira ibyo avugaho.

Muri iyi nama njyanama umuyobozi w’akarere ka Rubavu ntiyashoboye no gukurikirana ibibazo byabajijwe umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere Kalisa Christophe utaragiye ashyira mu bikorwa ibyo yasabwe na njyanama.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

muraho umwaka mushya muhire wa 2015. buriya mwe ntabyo muzi. aka karere gafite ibibazo. muvuga. ibyibibanza mutavuze kubyimihigo idahigurwa. aka karere ni dange. barebe hassan mumasoko barebe. uriya musaza urimo wumugogwe. nuwitwa. baziri. mbese basahurira mumifuko yabo aho guteza akarere imbere

ivan kalisa yanditse ku itariki ya: 1-01-2015  →  Musubize

Mwiriwe, itangazamakuru nkiri ntaho rizatugeza. Iyi nama yavugiwemo byiza byinshi, kwita kubaturage bavuye Tanzania, raporo yabagenzuzi bakarere, imyanzuro myiza yaza komisiyo z’inama njyanama...

Mujye mutanga amakuru akenewe.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 30-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka