Rubavu: Barasaba ko ahatangirwa udukingirizo hongerwa

Abanyamuryango b’Urugaga nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA (RRP+) mu Karere ka Rubavu, barasaba ko ahatangirwa udukingirizo hongerwa kuko aho dutangirwa ari hamwe, hakaba igihe dushira cyangwa n’abantu ntibabashe kuhagera kubera ari kure.

Bifuza ko ahatangirwa udukingirizo muri Rubavu hongerwa
Bifuza ko ahatangirwa udukingirizo muri Rubavu hongerwa

Nubwo udukingirizo tugurishwa mu nzu zigurisha imiti (pharmacy), tugatangirwa ubuntu ku bigo nderabuzima, ntibibuza ko hari abadukenera bakatubura bigatuma bishora mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, bakaba bakwandura virusi itera Sida.

Abanyamuryango ba RRP+ bavuga ko Akarere ka Rubavu kari mu turere tugendererwa n’abantu batandukanye, bakaba basaba ko abahagenda n’abahatuye bafashwa kwirinda virusi itera Sida.

Mukakibibi Perusi ukuriye RRP+ mu Karere ka Rubavu, avuga ko ubwandu bwa virusi itera Sida bwagabanutse, bitewe n’imiti yegereyjwe abafite virusi itera Sida kandi bakayihabwa ku buntu, ariko bidahagije mu gihe hari icyuho gishobora gutuma abandi bandura.

Agira ati “Kuva ku mugore utwite kugera ku musaza, imiti ibageraho kandi batishyuye bigatuma ubwandu budakomeza kwiyongera, gusa zimwe mu mbogamizi dufite ni uko ahantu hahurira abantu benshi muri uyu mujyi usurwa cyane hataboneka udukingirizo. Ikindi ni uko urubyiruko rwihisha rugakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.”

Yungamo ko bakomeje ubuvugizi kugira ngo abana bafite imyaka iri hagati ya 15 na 20, bapimwe bamenye uko bahagaze, bitabweho ndetse bahagarike kwanduza abandi mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ati “Buriya umuntu ufite virusi itera Sida ufata imiti ntiyanduza nk’utayifita, ni yo mpamvu dushaka ko urubyiruko mu mashuri rupimwa bakamenya uko bahagaze, abanduye bagahabwa imiti mu gukumira ko ubwandu bukomeza kwiyongera.”

Mukakibibi avuga ko Akarere ka Rubavu kakira abantu batandukanye kandi bafite ibyago byo kwandura, agasaba ko ahantu hatangirwa udukingirizo hongerwa.

Agira ati “Akarere ka Rubavu kari mu turere tugendwa cyane bitewe n’ingendo zambukiranya imipaka, hari abahasohokera ku mazi na bo bashobora gukenera gukora imibonano mpuzabitsina, aba bose bakeneye ahantu hatandukanye bashobora kubona udukingirizo bitabaye ngombwa ko badusanga mu maguriro, kuko hari abagira isoni bakaba bakora imibonano idakingiye bakandura virusi itera Sida.”

Umubyeyi Samusi utuye mu mujyi wa Gisenyi, avuga ko virusi itera Sida iboneka mu rubyiruko hakaba hakenewe kurwegera birenze uko bisanzwe.

Ati “RRP+ ihugura abakorerabushake kugira ngo bazagere kuri benshi, ariko harimo n’abatigaragaza. Urubyiruko rufite amatelefone, babona byinshi bakabishyira mu bikorwa bagahura n’abantu bakuru bafite virusi itera Sida ndetse hakaba n’abana bayivukana, banduza abandi iyo batikingiye. Turasaba ko urubyiruko rwegerwa cyane”.

Simbizi Abdoul Hakim wo mu Murenge wa Nyamyumba, we asaba ko abakora uburobyi na bo bitabwaho cyane, kuko bari mu kiciro gifite ibyago byo kwandura virusi itera Sida.

Ubukangurambaga mu kwirinda virusi itera Sida burakomeje
Ubukangurambaga mu kwirinda virusi itera Sida burakomeje
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

AGAKINGIRIZO gafite akamaro gakomeye mu kuringaniza imbyaro no kurinda indwara nyinshi:Sida,imitezi,syphillis,etc...Ariko ahanini gakoreshwa mu busambanyi.Muli make,agakingirizo gafasha abantu gukora ibyo imana itubuza.Gusuzugura imana ukora ibyo itubuza,ni ukutagira ubwenge nyakuli (wisdom).Kubera ko biba bizakubuza kubaho iteka muli paradis no kuzuka ku munsi wa nyuma utari kure.

kirenga yanditse ku itariki ya: 10-03-2024  →  Musubize

Agakingirizo ntigakuraho icyaba ahubwo gakumira ingaruka zicyaha. Gusa Imana idushoboze idutsindishirize ntitugakore icyaba ukundi🙏

Theos yanditse ku itariki ya: 12-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka