Rubavu: Ba rwiyemezamirimo ntibishyura akarere ibirarane bakarimo

Raporo yashyizwe ahagaragara muri uku kwezi kwa gashyantare n’umugenzuzi w’akarere ka Rubavu igaragaza ko hari amafaranga arenga miliyoni 21 ba rwiyemezamirimo bahezemo akarere kandi yagombye gukoreshwa muri gahunda z’iterambere.

Iyi raporo igaragaza ko hari amafaranga 163.600 atarishyurwa na rwiyemezamirimo Amini Francois aturuka ku buriganya bwo kubika kitansi. Hari kandi urubanza rw’amafaranga miliyoni 15 n’ibihumbi 500 uwitwa Ngenzi Jean Paul yatsinzwe n’Akarere rutararangizwa ngo Ngenzi yishyure akarere.

Iyi raporo inagaragaza ko mu kigo cy’imfubyi cyo ku Nyundo hadakorwa icungamari rikwiye ngo hamenyekane uko inkunga nyinshi babona zikoreshwa akaba ari ngombwa ko hamenyekana uko zikoreshwa.

Ku kibazo kirebana n’amabati yagenewe abimuwe ku musozi wa Rubavu ngo nta rutonde rw’abagombaga kuyahabwa rugaragazwa bigatuma habamo ikibazo cy’uko bamwe bahabwa amabati abandi ntibayabone, ndetse n’uburyo abubakirwa bagenerwa amabati ntibigaragazwe.

Umuyobozi w'akarere ka Rubavu n'umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Mu murenge wa Busasamana hagaragajwe ikibazo cy’abaturage batanga amafaranga kuri konti ya mituweli ariko ntibiyandikishe mu bitabo bya mituweli, ibi bigatuma hakomeza kubaho ikinyuranyo hagati y’abafite ubwisungane n’icy’amafaranga ya mituweli.

Uretse ikinyuranyo muri uyu murenge haboneka n’ikibazo cy’uko umucungamari wa Mituweli ya Busasamana adakora icungamari ahubwo yandukura amafishi ya banki byatumye amafaranga arenga miliyoni imwe n’ibihumbi 200 aburirwa irengero na Sacco ya Busasamana.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka