Rubavu: Amadini afunga ubwiherero bw’abayoboke yasabwe kwisubiraho

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko hari amadini n’amatorero afunga ubwiherero bw’abayoboke babo bigatuma bagatera umwanda, maze asabwa kwisubiraho.

Mulindwa Prosper umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, ahura n’abayobozi b’inzengero n’amadini kuwa 29 Werurwe yabasabye kugira isuku ndetse bakayitoza n’abayoboke babo.

Ahereye ku bukarabiro bwagiye bwubakwa ku nsengero mu gihe cyo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 yasabye abayobozi b’amadini kugenzura ko ubukarabiro n’ubwiherero bikora kandi bagatoza abantu kubikoresha mu kwirinda indwara ziterwa n’umwanda.

Agira ati “henshi mufite ubukarabiro, ariko abaheruka kureba ko bukora ni bande? Musabwa kugenzura ko bukora kandi bugashyirwamo amazi n’isabune abantu bagakomeza gukaraba n’ubwo Covid-19 itagihari, tugomba gukomeza kongera isuku mu baturage bacu.”

Mulindwa avuga ko hari aho yasanze insengero zifunga ubwiherero bw’abayoboke mu kwanga ko babwanduza, avuga ko ari ibintu bidakwiye, kuko iyo babufunze biteza umwanda.

Agira ati “Tuributsa abanyarubavu bose ko isuku itabaho icagase, ikitari isuku kiba ari umwanda. Hari hamwe dusanga ubwiherero babufunze kandi abantu bashobora kubukenera, ibyo dusanga bishobora kubangamira isuku.”

Kigali Today yagerageje kubaza abakirisitu bagana insengero n’amatorero bavuga ko hari amadini akora ubucuruzi ku bwiherero bakishyuza ababagana bigatuma abantu bakorera ibyagombye gukorerwa mu bwiherero hanze yabwo.

Uwamariya Suzana ni umukecuru w’imyaka 58, avuga ko aho asengera ubwiherero bwishyuzwa amafaranga ijana kandi utayafite utabwinjiramo.

Agira ati “Ibaze ko aho desengera badusaba gutanga imisanzu yo kubaka urusengero, yewe niyo badusabye amafaranga yo gufasha abakene turayatanga hamwe n’amaturo yo gufasha abashumba bacu, ariko ubwiherero twubatse iyo dushatse kubukoresha baratwishyuza, iyo udafite igiceri urabangamirwa, n’ubwo utabikorera aho ariko iyo dushoje ushaka hafi ubikorera.”

Niyonzima utuye mu mujyi wa Gisenyi ubwo tariki 30 Werurwe yajyaga mu gitaramo cya Pasika, avuga ko yishyuye amafaranga 200 y’ubwiherero kubera umwana we yashatse kwihagarika.

Agira ati “ibaze iyo umwana w’imyaka ine ashaka kwihagarika bakamwishyuza, kandi watuye n’ubundi akoreshwa mu mirimo ya yaho usengera, ibi bivuze ko udafite amafaranga ubwiherero utajya gusenga kuko wakorwa n’isoni.”

Nubwo Kigali Today yirinze gutangaza idini rishyirwa mu majwi, abakirisitu Basanga ubwiherero rusange butari bukwiye kwishyuzwa ahubwo yagakuwe mu mafaranga batura ariko ntibabangamire ababushaka baje gusenga, kuko babifata nk’ubucuruzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu we, asaba insengero gufungurira abayobozi ubwiherero ahubwo bakita ku isuku yabwo kuko iyo bufunzwe cyangwa hakagira abakumirwa kubujyamo bitera umwanda.

Akebura insengero zamamaza ibiterane kwibuka gukuraho inyandiko bamanika babaza ibikorwa byabo kuko uwateguye yandurura.

Agira ati “nimwibaze kuba umuntu yaramanitse inyandiko zitumira abantu mu giterane, kikaba abantu bakitabira, ariko ntiyibuke kongera gukuraho inyandiko yamanitse, aba ategereje ko Akarere kazajya kuzikuraho? Turabasaba kudufasha guteza imbere isuku y’umujyi wacu.”

Umuyobzi w’Akarere ka Rubavu avuga ko amadini agomba guharanira kugira isuku haba kubayoboke babo, inzengero naho abakorera, agasaba ko insengero zigomba gufata amazi azivaho, gusibura ibyapa birang aaho abakorera ndetse bagatoza n’abayoboke kugira isuku.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Burya Akarere ka Rubavu nta Kibazo kakagombye Kugira, Ese ko Kari mu Turere Twiza dufite Ibiribwa n’Ibindi byose byatuma Abantu Bakora Batuje, Abakunda kukazambya n’Abagendera kuri Bene wabo bakumva ko Bagomba kwica bagakiza, bakirengagiza ko Turi mu Gihugu kigendera ku Mategeko, Kandi ko buri wese Ari Ijisho rya Mugenzi we, Ariko se Uwo Rurangwa Ubidogereza Aho mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira, s’Ejobundi bamuha Inzu nk’Abandi Bose bafite Ikibazo cy’Icumbi, ntiyahoraga mu bibazo byo kwishura Inzu? None bamwe mu bigaruriye ibyahawe Rubanda bamugira agakingirizo mu mezi7 gusa yujuje iduka mu gihe Rubanda Rubaza Ibiva muri Coperative y’inkoko Prezida wa Repubulika yabahaye Aho bijya, bagasubizwa ko Imiborogo y’ibikeri itabuza Inka Gushoka, none Rurangwa yujuje Iduka mu bya Rubanda, None yigize Uzicondico kubera Abo bakozi bo mu Karere, Akumva ko Yakora Icyo Ashaka, Muzanyaruke Murebe kur’Iryo Soko rya Muhira, Ku MURYANGO NUMER03 Ukuntu yigaragambije Abangamira Abandi, Ahaaa, Rubavu we! Ubutaha Tuzababwira Abo yitwaza yigira Akaraha,

Byiringiro yanditse ku itariki ya: 2-04-2024  →  Musubize

Muba mujya he ko no murugo iwawe wasengaImana ikakumva .

Rugero yanditse ku itariki ya: 1-04-2024  →  Musubize

Biteye agahinda kubona amadini yishyuza toilets zayo.Ni amahano ku bantu bavuga ko ari abakozi b’imana,nyamara mu by’ukuri baba bishakira amafaranga.Nkuko Matayo 10,umurongo wa 8 havuga,abakristu nyakuli "bakorera imana ku buntu",badasaba umushahara.Aha ngaha umuntu yashima abayehova batajya basaba amafaranga mu nsengero zabo,ahubwo bose bakajya mu nzira bakabwiriza abantu ,nkuko Yesu n’abigishwa be bose babigenzaga,kandi uwo murimo Yesu akaba yarawusabye buli mukristu nyakuli wese.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 1-04-2024  →  Musubize

Ibyo Meya kw’Isuku z’Amatorero n’Amadini Ibyo n’Ukuri Rwose, Gusa Muri Rubavu Bakome Uruskyo bakome n’Ingasire, Nyakubahwa Meya! Nyaruka mw’Isoko Rito rya Muhira, Urebe Umuturage Eulade Rurangwa, ukunze kwiyita Pasteur, kuri Numero3 ukuntu yazambije Abo yasanze kur’iryo Soko kugeza Abaturage batabaza Ubuyobozi, bwamusohorana n’uwo yahohoteraga, we akaba Ateza Akavuyo Imbere y’Uwo Muryango Numero3, Uwo Rurangwa niwe wazambije Umudugudu wa Muhira, ngo Abatujwe mo n’imbwa n’Ibikeri, Afatanyije n’uwitwa Damacene, Nyakubahwa Meya: Nyaruka Ugere kur’Uwo Mudugudu witwa w’icyitegererezo, Urebe Amazu yari yasigaye mu buryo butazwi, Ejobundi bahaha Abaturage bacitse kw’Icumu ryakorewe Abatutsi muri1994 uziko binjiyemo ntibasange Ibyari byarashizwemo! Nukubahwa: Nyaruka wigerere mur’Uwo mudugudu Ubaze za Poubelle40 Zari zahawe Abahatujwe ngo bibarinde Umwanda Aho Damascene na Rurangwa babishize, nugera no kubiro hasigaye6, None se Iyo niyo Suku Yagenewe Imiryango142? Nukubahwa Uwavuga bwakwira, gusa Abaturage Mwahawe mubarindire Umutekano kuko har’Abitwaza Cyene wabo na Uzi Condico bagasebya Akarere, Murakoze

Mpinga yanditse ku itariki ya: 1-04-2024  →  Musubize

Turabashimiye cyane kubuvugizi mudukorera nukuri murakoze kudutabara kuko rwose abakristu twari tubangamiwe, Uzi kujyana umwana bakakwishyuza 200frw uyo rwose biragayitse

Tuboneyeho no gushimira ubuyobozi bwacu.

Mukadusabe yanditse ku itariki ya: 1-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka