Rubavu: Abayobozi bashoje manda baremeza ko batumikiye abaturage

Abari abayobozi b’Akarere ka Rubavu bashoje manda yabo, baravuga ko bashoboye gutumikira abaturage nubwo batengushywe n’igihe ntibarangize ibyo basabwe.

Mu guhererekanya ububasha hagati ya komite nyobozi y’Akarere ka Rubavu ishoje manda hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, Nsabimana Sylvain; uwari Umuyobozi w’aka karere, Sinamenye Yeremiya, yatangaje ko batumikiye abaturage uko bikwiye.

Sinamenye ahereza inyandiko z'amabanga y'Akarere Nsabimana
Sinamenye ahereza inyandiko z’amabanga y’Akarere Nsabimana

Sinamenye n’abari bamwungirije ari bo Janvier Murenzi na Marie Grace Uwampayizina, bavuga ko mu mezi umunani bari ku buyobozi, basanze ibibazo by’ingutu mu karere birimo imihigo, imanza akarere kashowemo hamwe n’ibikorwa remezo byari byaradindiye ariko ngo barangiye manda hari aho babigejeje naho ibindi bafite umurongo babyerekejemo.

Sinamenye yagize "Twasanze Akarere ka Rubavu gafite ibibazo ariko dusize hari aho tubigejeje, bimwe mu bintu abaturage badusabye ubwo twatorwaga byari imihanda yadindiye hamwe n’isoko rya Gisenyi. Dusize imihanda ikorwa, naho isoko twaryatse uwari wararihawe, ubu dutegereje icyemezo cy’urukiko."

Bimwe mu byo Sinamenye yasabye usigaranye Akarere kwitondera birimo umutekano kuko Akarere ka Rubavu gaturanye n’igihugu cya Congo kandi hari abarwanyi ba FDLR baba bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ikindi cyo kwitabwaho ni imihigo y’Akarere.

Uvuye ibumoso Uwampayizina Marie G, Murenzi Janvier, Sinamenye Jeremy na Nsabimana
Uvuye ibumoso Uwampayizina Marie G, Murenzi Janvier, Sinamenye Jeremy na Nsabimana

Ati "Twijeje abaturage ko tugomba kuza muri batanu ba mbere kandi dusize Akarere gahagaze neza. Icyo dusaba usigaranye Akarere n’abandi bakozi ni ugukurikirana imihigo kugira ngo ibyijejwe abaturage bigerweho."

Akarere ka Rubavu kageze ku gipimo cya 41% mu gushyira mu bikorwa imihigo kandi bimwe mu bikorwa bitanga amanota birimo gukorwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa ugiye kuyobora Akarere mu gihe cy’inzibacyuho asabwa kuyikurikirana kugira ngo izashobore kugerwaho kandi na we yemera ko afatanyije n’abakozi b’akarere n’abafatanyabikorwa, Rubavu izaza ku mwanya mwiza.

Nsabimana yiteguye gufasha Akarere kugera ku mihigo katangiye
Nsabimana yiteguye gufasha Akarere kugera ku mihigo katangiye

Nsabimana agira ati "N’ubundi nari nsanzwe nkurikirana imihigo kandi nzakomeza gukorana n’abakozi mu karere ibikorwa bigende neza, naho abaturage icyo mbasaba ni ubufatanye kugira ngo tugere ku byo twifuza."

Manda y’abayobozi b’Akarere ka Rubavu yatangiye muri 2011 kayobowe na Bahame Hassan. Yaje kweguzwa mu kwezi kwa Werurwe 2015, asimburwa na Sinamenye uvuga ko asize akarere mu nzira nziza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka