Rubavu: Abayobozi b’inzego z’ibanze bongeye guhwiturirwa imihigo

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu mu nama yagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu mirenge n’Utugari yabasabye kwihutisha imihigo ikiri inyuma nk’ubwisungane mu kwivuza.

Akarere ka Rubavu kasabwe kugera ku gipimo cya 80% tariki ya 31 Ukuboza 2015 n’ubu ntikarabasha kubigeraho. Umuyobozi w’Akarere Sinamenye Yeremiya akabaza ikibitera kuko impamvu yari yatanzwe ko imyaka itarera itakiriho.

Umwe mu bakozi b'akarere agaragaza aho imihigo Akarere kahize igeze
Umwe mu bakozi b’akarere agaragaza aho imihigo Akarere kahize igeze

Ati “Sinibaza niba impamvu twatanze y’uko umusaruro utarera ari yo twakomeza kugenderaho kugira ngo dushobore kugera ku gipimo twasabwe kugeraho mu bwisungane mu kwivuza.”

Nk’uko bigaragazwa n’Akarere mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, hari Imirenge ikiri hasi mu gutanga ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2015-2016 uzarangira mu kwezi kwa Kamena 2016.

Imirenge y’Akarere ka Rubavu yashoboye kugeza kuri 80% ni Umurenge wa Bugeshi ufite 83%, Mudende 77%, Gisenyi 76% iyindi mirenge 9 iri muri 60 na 50 %.

Abayobozi b’inzego zibanze bakaba badatanga impamvu zifatika zituma ubwisungane butagerwaho ahubwo bagakomeza gutanga icyizere ko bagiye gushyiramo imbaraga.

Nk’uko byagaragajwe n’umukozi w’Akarere ushinzwe ubuzima mu karere ka Rubavu Uwineza Francine, kuba abaturage batitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza bigira ingaruka mu kwivuza.

Kuva mu kwezi k’Ukuboza 2015 mu karere ka Rubavu habarurwa abarwayi ba Malariya 14 914 umubare utari warigeze ugerwaho ariko kubera abantu barwara ntibivuze kubera kutagira ubwisungane bituma batinda mu ngo ngo bavurwe, imibu yabariye ikarya n’abandi Malariya ikiyongera.

Uwineza avuga ko uretse kugira ubwisungane mu kwivuza ikindi cyongera Malariya ari ukubura inzitiramubu ziteye umuti kuko izo abaturage bari bafite zashaje bashaka no kwigurira bakabura aho bazikura.

Uretse umuhigo wo gutanga ubwisungane mu kwivuza ukomeje kudindira, indi mihigo igenda neza ariko ngo abayobozi bo mu mirenge ntibatanga raporo z’ibikorwa bikorerwa mu mirenge bigatuma bifatwa nk’ibitarakozwe.

Imihigo y’Akarere ka Rubavu ya 2015-2016 ubu ugeze kuri 66%, nyamara kifuza kuzaza mu myanya itanu mu igenzura ry’imihigo y’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka