Rubavu: Abatuye ku butaka bwa Minisiteri y’Ingabo bagiye kwimurwa

Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yemeje ko abaturage batuye ku butaka bwa Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) bagomba kubwimurwaho bagahabwa ingurane bagashaka ahandi batura.

Ikarita igaragaza ubutaka bwa Minisiteri y'Ingabo bwibasiwe n'abaturage
Ikarita igaragaza ubutaka bwa Minisiteri y’Ingabo bwibasiwe n’abaturage

Inama yabaye tariki 29 Werurwe 2024 yemeje ko abaturage batuye ku butaka bwa MINADEF bahabwa ingurane bagashaka aho bajya gutura.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, Dr Ignace Kabano, yabwiye Kigali Today ko abaturage bazimurwa ari abahatujwe kimwe n’abahituje hatitawe ku cyo ubutaka bwari bwaragenewe.

Agira ati “Bwari busanzwe ari ubwa Minisiteri y’Ingabo, ariko uko abayobozi bagiye basimburana, abaturage babaciye mu rihumye barahubaka. Icyo twemera ni uko abaturage babaruwe kandi bazimurwa ntawe uhutajwe nubwo hagomba kubahirizwa amategeko kuko Leta itifuza kwimura umuturage ngo ajye kubaho ubuzima bugoye usange abaye umutwaro wa Leta, ahubwo bazabarurirwa ubutaka n’ibyo bahakoreye bahabwe ingurane izabafasha kubaho neza.”

Hari ubutuweho n'abaturage
Hari ubutuweho n’abaturage

Kabano avuga ko bazimurwa kuko hagomba kujya ibikorwa rusange kandi abazimurwa bagomba kubanza kuganirizwa.

Abaturage bazimurwa basanzwe batuye ku butaka buri kuri hegitari 27 buherereye mu Karere ka Rubavu ku musozi wa Rwaza mu Kagari ka Rwaza mu Murenge wa Rugerero bukaba bwubatseho icyicaro cy’ubuyobozi bw’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ni ikibazo cyatangiye kugaragara mu iyandikishwa ry’ubutaka, aho abaturage bapimishije ndetse bakanandikisha ubutaka bitaga ubwabo nyamara na Ministeri y’Ingabo ikavuga ko abaturage biyandikishijeho ubutaka bwayo.

Ikibazo cyinjiyemo inzego zitandukanye ndetse abayoboye Perefegitura ya Gisenyi bashyirwa mu majwi nk’uko bigaragazwa n’amasezerano y’ubukode bw’ubutaka bagiranye n’icyahoze ari Umujyi wa Gisenyi.

Ababutuyemo bagomba kwimurwa
Ababutuyemo bagomba kwimurwa

Hakomeje kwibazwa uwari usanganywe ubutaka, bituma ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwandikira MINADEF busaba gukemura iki kibazo, MINADEF na yo yasabye MINALOC mu ibaruwa no 6712/DEF/7161/A/6572/023 yo ku wa 7/11/2023 isaba ubufasha mu gukemura iki kibazo cyo gusubiza imbago aho zahoze mbere y’umwaka wa 1995 ku musozi wa Rwaza ifiteho ibikorwa.

Ku wa 03/01/2024 MINALOC yandikiye MINADEF, Minisiteri y’Ibidukikije, Umuvunyi Mukuru, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, Intara y’Iburengezuba n’Akarere ka Rubavu, isaba ubufatanye mu gukemura iki kibazo.

Muri Mutarama 2024 nibwo MINADEF yasabwe guha ingurane abaturage bafite ibyangombwa bahawe na Leta bakimuka, na yo ikahakorera ibikorwa byayo.

Hari ahakoreshwa nk'isoko
Hari ahakoreshwa nk’isoko
Ubutaka abaturage babukoreraho ibikorwa bitandukanye
Ubutaka abaturage babukoreraho ibikorwa bitandukanye
Ubu butaka buparikwaho n'amakamyo yinjira mu mujyi wa Gisenyi
Ubu butaka buparikwaho n’amakamyo yinjira mu mujyi wa Gisenyi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muvuze ko ubutaka butuweho bwahoze arubwa minadef kandi tuzi neza ko aha hantu hatuwe kera cyane none mwatumara urujijo ku gihe itegeko rigenera ubuyaka minadef ryasohotse?
Ko numva Akarere gafata imyanzuro kandi naho gatanze komana ibyangombwa aho abagiye kwimurwa ntibaba bagiye gusirasira?
Ndatanga urugero kubimuwe ku ikorwa ry’umuhanda Musanze-Rubavu bahawe ingurane n’inama njyanama y’Akarere ariko kubahereza ibyangombwa wagira ngo nukuhagura ugerayo bakagusaba ibibareba mbese mudufashe kubyumvikanisha rwose

Alias yanditse ku itariki ya: 4-04-2024  →  Musubize

Muvuze ko ubutaka butuweho bwahoze arubwa minadef kandi tuzi neza ko aha hantu hatuwe kera cyane none mwatumara urujijo ku gihe itegeko rigenera ubuyaka minadef ryasohotse?
Ko numva Akarere gafata imyanzuro kandi naho gatanze komana ibyangombwa aho abagiye kwimurwa ntibaba bagiye gusirasira?
Ndatanga urugero kubimuwe ku ikorwa ry’umuhanda Musanze-Rubavu bahawe ingurane n’inama njyanama y’Akarere ariko kubahereza ibyangombwa wagira ngo nukuhagura ugerayo bakagusaba ibibareba mbese mudufashe kubyumvikanisha rwose

Alias yanditse ku itariki ya: 4-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka