Rubavu: Abaturage bakoreye Ema Alexis bamaze amezi atandatu batishyurwa
Abaturage bo mu karere ka Rubavu mu mirenge ya Cyanzarwe na Busasamana bakoranye n’umushinga wa EMA Alexis, bavuga ko bamaze amezi arenga ane batishyurwa mu gihe bagombye gutungwa n’imirimo bakoze.
Rwiyemezamirimo EMA Alexis yakoze ibikorwa byo gukwirakwiza amazi mu mirenge ya Busasamana na Cyanzarwe kuva mu mpera z’umwaka 2013, aho yakoreshaga abaturage bagera kuri 80 bakora buri munsi kandi ngo harimo abatarahembwa kuva batangira.
N’ubwo abaturage badashobora kumenya umwenda EMA Alexis ibafitiye, kuko amafaranga abafitiye atandukanye ariko bagereranya ko ashobora kube agera kuri miliyoni 7,2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu mezi arenga ane ashize abaturage bavuga ko batarahembwa kuburyo byakenesheje imiryano yabo kuko igihe cyo kuyikorera bakoreraga rwiyemezamirimo utabishyura.
Ubwo iki kibazo cyagezwaga kuri Guverineri w’intara y’Uburengerazuba mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurusi 2014, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Buntu Ezechiel yijeje, abaturage kugikurikirana bakwishyurwa vuba, nyamara nyuma y’ibyumweru bitatu abaturage bavuga ko ntayandi makuru baheruka ku mishahara yabo.
Umuyobozi wa Ema avuga ko igisubizo cy’ikibazo kiri mubiganza by’abaturage kuko atarishyurwa n’akarere.
Naho ubuyobozi bw’akarere bukavuga ko budashobora kwishyura rwiyemezamirimo atararangiza ibikorwa mu gihe hari ibikoresho agomba gukoresha byaheze muri Magerwa kubera kudatangirwa imisoro n’ibigo byahaye EMA akazi bikahatinda kugira ngo bikoreshwe imirimo irangire rwiyemezamirimo yishyurwe.
Kuva mu mpera z’umwaka wa 2013 abaturage bakoranye na EMA bavuga ko batarishyurwa naho rwimezamirimo akavuga ko yakabishyuye nawwe yishyuwe n’akarere.
Nnyamara ku baturage ngo bakoze imirimo bazigamye ko bagomba gukora ibindi bibabeshaho, ku buryo kubura aya mafaranga bakorewe byagize ingaruka mu kwita ku miryango no kubona amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|