RIB iraburira abashaka kwamamara bakoresheje nabi ibirango by’Igihugu

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bagamije ubwamamare bakangiza ibirango by’Igihugu by’umwihariko abonona cyangwa bagapfobya ku mugaragaro ibendera ry’Igihugu, baragirwa inama yo kubyirinda ntibagwe mu mutego, kuko bakwisanga babihaniwe n’amategeko.

Abajya biba ibendera, abaripfobya n'abarikoreraho ibidakwiye baraburirwa
Abajya biba ibendera, abaripfobya n’abarikoreraho ibidakwiye baraburirwa

Ubusanzwe Ibirango by’Igihugu bigizwe n’Ibendera, Intego ya Repubulika (motto) ari yo "Ubumwe, Umurimo, Gukunda Igihugu", Ikirango cya Repubulika n’Indirimbo y’Igihugu.

Ibendera ry’Igihugu rigizwe n’amabara atatu arimo icyatsi kibisi, umuhondo n’ubururu. Nta muntu ku giti cye wemerewe gutunga ibendera ry’Igihugu. Icyakora umuntu yemerewe gutunga no gukoresha amabara afatanye, ku buryo bushushanya ibendera ry’Igihugu.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry, mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today, yavuze ko abantu bakwiye kwitonda ntibagwe mu mutego wo kugongana n’itegeko rihana abangiza Ibirango by’Igihugu by’umwihariko nyuma y’uko abakomeje gukora ibikorwa bipfobya ibendera bakomeje kwiyongera.

Dr Murangira, abihera ku kuba mu minsi yatambutse ku mbuga nkoranyambaga harakunze gukwirakwira amashusho y’abantu babaga bagiye gusezerana imbere y’amategeko, ariko mbere yo kubanza kuvuga indahiro y’abagiye gushyingiranwa, bakabanza kuvuga ibindi bintu nyamara bisa nk’ibyo gutebya no gushaka ubwamamare mu bikorwa bitesha agaciro ibendera ry’Igihugu.

Yagize ati: "Mu by’ukuri indahiro ivugwa kandi igakorwa uko iri, noneho we ibyo akora, arabikora afashe ku ibendera ry’Igihugu. Ibyo rero ni ibintu tubona ko biri kwaduka ku mbuga nkoranyambaga kandi bigenda bikwirakira. Uwa mbere yarabikoze, tubona n’abandi batangiye kubikora kuko ni ibintu imbuga nkoranyambaga zahitaga zamamaza."

Dr Murangira avuga ko abantu bakora ibyo bikorwa bitesha agaciro ibendera n’ibindi birango by’Igihugu, bakabikora bagamije kwamamara, bakwiye kwitonda kuko ari ugushakira ubwamamare mu byaha kuko itegeko ribihana rihari kandi bitazihanganirwa.

Yakomeje agira inama n’abatesha agaciro Amafaranga by’umwihariko ibyamamare, aho usanga bagenda bayanyanyagiza mu bantu, avuga ko nubwo Amafaranga atari mu birango by’Igihugu ariko kuba akoreshwa mu gihugu agomba kubahwa.

Ati: "Turabibona ku mbuga nkoranyambaga, aba bantu bitwa ibyamamare baririrwa bazunguruka mu mujyi bayaterera abaturage ngo barabafasha, cyangwa bayaterana mu bukwe, ibyo na byo ntabwo ari ibintu byakwihanganirwa n’amategeko, biriya ni ugutesha agaciro."

Mu bo RIB iburira harimo abajya bagaragara banyanyagiza amafaranga y'u Rwanda bagamije kwerekana ko bayafite menshi
Mu bo RIB iburira harimo abajya bagaragara banyanyagiza amafaranga y’u Rwanda bagamije kwerekana ko bayafite menshi

Ingingo ya 270 y’Itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange rivuga ko umuntu wese ku bw’inabi wonona Amafaranga, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atatu.

Dr Murangira B. Thierry, avuga ko abantu bakwiye kwirinda ibyo bikorwa kuko ahanini usanga bitangira binezeza bikarangira bivuyemo ibyaha, kuko bidakwiye ko abantu bigana imico y’ahandi ngo bayikorere mu Rwanda kuko buri gihugu kigira umuco wacyo, ndetse ko buri gihugu kigira amategeko akigenga.

Ku bijyanye n’uburyo abantu bashobora gukoresha ibirango by’Igihugu, harimo n’ibendera kabone nubwo baba babiherewe uburenganzira, na bo basabwa kwitondera imikoreshereze n’iyubahirizwa ryaryo kuko hari icyo Amategeko abisobanuraho ku bijyanye n’aho ibendera rijya, uko rifatwa, uburyo rimanikwa, uko ryururutswa n’impamvu yabyo.

Yagize ati: "Hariho nk’abo ujya ubona afata ibendera ngo afite wenda ibyo ashaka kwamamaza yabisabiye uruhushya, ugasanga yaricuritse, ibyo na byo ntabwo biba byemewe kuko Amategeko ateganya uko ibendera rifatwa."

Dr Murangira B Thierry, yagiriye inama abantu bose bagira aho bahurira n’ibirango b’igihugu by’umwihariko ibendera, kuzirikana ko aho ari ho hose bakwiye kubyubaha bakabifatiraho urugero ku mihango runaka ibera mu gihugu, uburyo Ingabo z’Igihugu ziba ziririnze.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko abakoresha nabi ibirango by'Igihugu batazihanganirwa
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko abakoresha nabi ibirango by’Igihugu batazihanganirwa

Ati: "Ibyo bintu byonyine byagombye kukwereka ko no kurifataho ugiye kurahira wagombye kuba wamaze gutekereza indahiro ugiye gukora. Abantu birinde ibyo bikorwa kuko uzongera kugaragara azahanwa."

Mu 2018 nibwo itegeko rigena imikoreshereze y’ibendera ry’Igihugu ryavuguruwe, hongerwa ibihano. Byatangajwe mu itegeko N°42/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rihindura Itegeko n° 34/2008 ryo ku wa 08/08/2008 rigena imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n’iyubahirizwa by’ibendera ry’Igihugu nk’uko ryahinduwe kugeza ubu.

Mu itegeko rishya, mu ngingo yaryo ya kabiri ivuga gusuzugura ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge, rivuga ko Umuntu wese ku mugaragaro kandi abigambiriye, usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa se wandagaza ibendera aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.

Hiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ibyo bihano ni na byo bihabwa uwiba ibendera ry’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umuntu wese ukoresha, abigambiriye, ibendera
ry’Igihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko,
aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo
kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitarenze
amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u
Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu
(500.000FRW) ariko atarenze miliyoni imwe
(1.000.000FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo
bihano.”

Kamana yanditse ku itariki ya: 5-03-2024  →  Musubize

Mwiriweneza, ntibavuga kumanika ibendera ryigihugu bavuga :kuzamura ibendera ryigihugu, muzabikosore.

Rukaza Jerome yanditse ku itariki ya: 5-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka