RDC: Imirwano ntibuza abatuye Goma na Gisenyi guhahirana

Abatuye imijyi ya Goma na Gisenyi batangaza ko nubwo mu nkengero z’umujyi wa Goma, humvikana intambara ikomeye, bitabuza abatuye imijyi yombi guhahirana.

Ubuhahirane burakomeje
Ubuhahirane burakomeje

Ku isoko ryambukiranya imipaka mu mujyi wa Gisenyi, abantu bazinduka bapakira ibicuruzwa bijyanwa mu mujyi wa Goma.

Ni ibiciruzwa byiganjemo imboga n’imbuto, kuko bikenerwa n’abatari bakeya mu mujyi wa Goma utuwe n’abarenga miliyoni n’igice, kandi barya ari uko bahashye.

Bamwe mu bakarani bapakira amagare yagenewe abafite ubumuga bemeye kuganira na Kigali Today ariko banga ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko ibicuruzwa bijya i Goma bikomeje kugenda ku bwinshi.

Umwe ati “Aha, turahazindukira kubera niho dukesha ibyo gutunga umuryango, ubu iri ni igare rya kabiri turimo gupakira, ku munsi iyo byagenze neza umunani ndayahereza.”

Abanyarwanda bamenyereye ubucuruzi bwambukiranya umupaka, bazinduka bajyana ibicuruzwa i Goma, aho bavuga ko bakura amafaranga, ndetse bikaborohereza kuza kurangura imyaka mu murima.

Mu Karere ka Rubavu ishu mu murima riraboneka ku mafaranga 200 mu Mirenge ya Busasamana na Cyanzarwe, ariko mu mujyi wa Goma rihagera rigurishwa nibura amafaranga 500, ndetse ngo hari n’igihe agera ku gihumbi.

Bahati Simeon, Umunyekongo uvuga Ikinyarwanda ndetse agakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, avuga ko intambara hagati ya M23 n’ingabo za Congo (FARDC) yongeye kubura nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu ,yafunze ibiribwa biva muri Masisi na Rutshuru bakaba batunzwe n’ibiva mu Rwanda.

Agira ati “Ubu, aha niho duhahira kuko ahandi inzira zirafunze. I sake harimo kubera intambara nta bintu biri kuva i Masisi na Rutshuru, Minova naho ntabwo ari byinshi kereka ibinyura mu mazi, ubu rero aho dufite guhahira ni mu Rwanda.”

Mu gitondo tariki ya 31 Mutarama 2024, amashu abarirwa mu matoni yari amaze kwambuka, naho abapakira bavuga ko nibura ku munsi bapakira amashu abarirwa mu bihumbi 10. Imboga n’imbuto nibyo birimo kwambuka ibishyimbo byarahagaritswe.

Bahati avuga ko imboga n’imbuto aribyo birimo kwambuka cyane kuko ibishyimbo n’ibigori byabujijwe kwambuka.

Agira ati “Ibishyimbo n’ibigori byo ntitwemerewe kubyambutsa kandi turabikeneye i Goma, niyo mpamvu dusaba abayobozi bacu kureba uko iyo ntambara yahagarara, abaturage tukongera kubaho neza.”

Amashu yambuka ku bwishi ajya mu mujyi wa Goma
Amashu yambuka ku bwishi ajya mu mujyi wa Goma

Amezi ane arashize Abanyarwanda bacuruza ibishyimbo n’ibigori mu mujyi wa Gisenyi, babujijwe kongera kubijyanayo, bikaba byaratewe n’uko mu Rwanda byari bikeya bigatuma ibiciro bikomeza gutumbagira.

Babonampoze Moussa ukora ubucuruzi bw’imyaka bwambukiranya umupaka avuga ko bamaze igihe bahagaritswe.

Ati “Hashize igihe duhagaritse kujyana imyaka ibora hakurya, kubera hano ibiciro byari bikomeje kuzamuka, ubu ducuruza imyaka mu gihugu, batubwiye ko nibyongera kuba byinshi bashobora kutwemerera kubijyana hakurya.”

Babonampoze avuga ko bamwe mu bacuruzi batihanganiye gucururiza mu Rwanda bagiye Uganda bakajya bagura imyaka bakayambutsa banyuze ku mupaka wa Uganda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Abatuye mu mujyi wa Goma babayeho bate?

Abatuye mu mujyi wa Goma bari basanzwe bakenera imyaka ivuye muri Teritwari ya Masisi na Rutshuru, ubu babayeho nabi kuko imyaka itabageraho uko byari bisanzwe, kubera intambara iri mu nkengero za Sake ku bilometero 20 uvuye mu uyu mujyi.

Inzira zinjira mu mujyi wa Goma nyinshi zimaze gufungwa n’intambara ihanganishije abarwanyi ba M23 na FARDC, zikomeje kwifashisha indege zidatwarwa n’abapilote zizwi nka ‘drone’, ku bufatanye n’ingabo zavuye mu gihugu cy’u Burundi, SADC n’imitwe yitwaza intwaro yibumbiye muri Wazalendo.

Imyaka myinshi irimo ibirayi, ibishyimbo n’ibigori yaturukaga i Masisi yarahagaze, mu gihe intambara ikomeye irimo kubera mu bice bya Karuba na Mushaki, kandi ariho hari inzira igana i Sake.

Inzira ihuza Kivu y’Amajyepfo na Goma na yo ntirimo gukora neza, kuko intambara ibera mu nkengero za Sake, ndetse abarwanyi ba M23 bakaba bafite imisozi iri hejuru y’uwo muhanda, abafite ibinyabiziga bagatinya kuwunyuramo.

Abatuye umujyi wa Goma bakenera soya n’ibishyimbo bivuye muri Rutshuru, nabyo ntibibageraho neza kubera bariyeri no kwikanga abarwanyi ba M23, mu bice bya Teritwari ya Nyiragongo.

Abatuye umujyi wa Goma barahahira mu Rwanda, kuko ariho hari inzira itekanye, icyakora amabwiriza yo gufunga umupaka saa cyenda atuma benshi badahaha uko babyifuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka