Pro-Femmes yiyemeje kugendera ku mwanzuro wa Loni iharanira amahoro

Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, iharanira uburinganire n’amahoro, yiyemeje kuri uyu wa 13 Ukwakira 2015, gufasha kwimakaza amahoro, igendeye ku mwanzuro wa LONI 1325.

Uyu mwanzuro w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye(LONI/UN) gashinzwe amahoro ku isi, wemejwe n’ibihugu bigize isi harimo n’u Rwanda, mu mwaka wa 2000.

Abahagarariye Pro-Femmes Twese Hamwe mu turere nk'imboni mu nama basobanurirwa umwanzuro wa Loni wo guharanira amahoro.
Abahagarariye Pro-Femmes Twese Hamwe mu turere nk’imboni mu nama basobanurirwa umwanzuro wa Loni wo guharanira amahoro.

Usaba ibihugu byose kugaragaza ko abagore n’abakobwa bafite uruhare mu nzego zifata ibyemezo, mu gukemura amakimbirane, kugarura amahoro; ndetse no kurindwa no kwitabwaho by’umwihariko mu bihe by’intambara.

Pro-Femmes (imiryango igizwe ahanini n’abagore), yemeje kandi kugira uruhare mu guharanira amahoro, ishingiye ku masezerano y’amahoro,umutekano n’ubufatanye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo n’akarere, yasinywe n’abakuru b’ibihugu 11 bigize aka karere, mu mwaka wa 2013.

Imiryango 59 igize Pro-Femmes, ubusanzwe ishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwimakaza ihame ry’uburinganire, kuvuganira abagore, abakobwa n’abana no kubateza imbere; irasabwa guhaguruka no gutanga raporo y’ibyo ikora buri gihe.

Mujawingoma Muligo Zipora, Visi Perezida wa mbere wa Pro-Femmes Twese Hamwe, yagize ati ”Tuvuye hano tugiye gukora ubukangurambaga, kugira ngo amahoro aboneke”.

Akomeza agira ati “Turakoresha uburyo butandukanye burimo kwigisha mu mugoroba w’ababyeyi, tubasaba kwirinda amacakubiri; iyi miryango igize Pro-Femmes kandi isabwa kwirinda ubunebwe, ikagera ku bo ishinzwe”.

Ibishimangira amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari, impuzamiryango Pro-Femmes yishimira kuba yaragezeho, harimo uguhuza abagore bakora ubucuruzi ku mipaka y’ibihugu by’u Rwanda na Kongo, ikabakangurira kumenya kwirinda ihohoterwa ribakorerwa.

Senyoni Jean Baptiste, ubereye imboni Pro-femmes mu Karere ka Rubavu, yemeje ko bakangurira abagore mu bihugu bya Kongo n’u Rwanda kwirinda ubucuruzi bwa magendu butuma bigemura ku bashobora kubahohotera, ndetse ngo banabafasha gukora neza imishinga y’ubucuruzi.

Ku bibazo by’u Burundi, na bwo Pro-Femmes ngo yegeranya inkunga yo gufasha abahungiye mu Rwanda, no kubagira inama zabafasha kumenya uko bifata; ku buryo ngo hari abamaze gusubira mu gihugu cyabo.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uretse pro-femmes n’abandi bose nimuhaguruke duharanire amahoro murebe ko isi itaba paradis

matama yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka