Prezida Kagame asanga hari ibyo u Rwanda rwakwigira kuri Hyundai

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, asanga u Rwanda rufite amahirwe yo kwigira kuri Korea hamwe n’inganda zayo kuko zifite uruhare mu kongera ubukungu bw’igihugu, gufasha abaturage kubona imirimo no gukoresha ikoranabuhanga.

Perezida Kagame ibi yabitangaje tariki 01/12/2011 ubwo yasuraga uruganda Hyundai rukora amato n’imodoka rwo muri Korea y’Amajyepfo.

Prezida Kagame yasuye uruganda rwa Hyundai agamije gusura ibyo urwo ruganda rukora ariko biri no mu rwego rwo kuganira no kureshya abashoramari bo muri Korea y’Amajyepfo kuza gukorera mu karere k’Afurika bahereye mu Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Koreya y’Amajyepfo, Eugene Kayihura, avuga ko igikorwa cyo gusura iyi sosiyete kigaragaza ko hari byinshi u Rwanda rwakwigira ku bikorwa by’iyi sosiyete.

Yavuze ko u Rwanda rureba uburyo Abanyarwanda babona amahirwe yo kwimenyerereza muri Hyundai mu kongera ubumenyi mu bihakorerwa.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu Perezida Kagame asura ibindi bigo bikomeye biri muri uyu mujyi wa Seoul; harimo igikora amaterefone na za mudasobwa, Samsung, ndetse na Korean Internet and Security Agency.

Hyundai yashinzwe mu 1947 i Seoul igamije gukora amato. Ubu imaze kuba uruganda rukomeye ku isi kuko rushobora kohereza ibyo rukora (amato n’imodoka) bigera kuri miliyoni 1,6; ubu ikoresha abakozi barenga ibihumbi 140. Mu mwaka wa 2010 iyi sosiyete yinjije miliyari zirenga 140 z’amadolari y’Amerika.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka