Polisi yahwituye abatubahiriza gushyira utugabanyamuvuduko mu modoka

Polisi y’u Rwanda, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ikomeje kwibutsa abatwara abagenzi kwihutisha igikorwa cyo gushyira mu modoka bakoresha utwuma dukumira umuvuduko urenze uteganyijwe.

Yongeye kubisaba mbere y’uko igihe bahawe kirangira mu rwego rwo kwirinda impanuka bigaragara ko ziterwa ahanini n’umuvuduko ukabije ndetse n’ibihano ku waba atabyubahirije.

Imodoka zitwara abantu n'ibintu nizo zisabwa gushyiramo utu twuma tugena umuvuduko.
Imodoka zitwara abantu n’ibintu nizo zisabwa gushyiramo utu twuma tugena umuvuduko.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent Jean Marie Vianney Ndushabandi, yagize ati ”Nubwo bamwe mu bikorezi bubahirije igihe cyagenwe, hari n’abandi batigeze banagerageza gushyirishamo utu twuma dutuma imodoka itarenza umuvuduko w’ ibirometero 60 mu isaha nk’uko bigenwa n’iteka rya Perezida wa Repubulika ryo ku wa 26 Gashyantare 2015.”

Ingingo ya 2 yaryo ivuga ko buri modoka yose itwara abantu n’ibintu igomba kuba ifite utu twuma dukumira umuvuduko urenze uwagenwe, ivuga kandi ko hatanzwe igihe cy’umwaka kuva aho bitangarijwe; ibi bikaba bivuga ko igihe kizarangira kuri 26 Gashyantare 2016.

SP Ndushabandi yagize ati “Nyuma y’inama zabaye hagati y’abikorezi n’inzego nka Minisiteri z’Umutekano n’iy’Ibikorwa Remezo, harimo n’iyabaye mu Ugushyingo 2015 , abikorezi ubwabo ni bo bishyiriyeho itariki ya 15 Ukuboza 2015 ku modoka zose zikorera hanze ya Kigali, na 15 Mutarama 2016 ku zikorera muri Kigali ko zose zizaba zifite utu twuma.”

Yavuze ko iki gihe cyari cyagenwe, kitagombaga kubangamira ibikorwa byo gutwara abantu n’ibintu.

Aha, arahamagarira abikorezi batarashyira mu bikorwa aya mabwiriza ko bagomba kubikora mbere y’uko igihe cyatanzwe kirangira, kuko utabyubahirije abihanirwa.

Yagize ati ”Aya mabwiriza yashyiriweho gukumira impanuka zihitana ubuzima bw’abantu kubera umuvuduko. Hatanzwe igihe gihagije cyo kuyashyira mu bikorwa, ni yo mpamvu tutazihanganira abatarabyubahirije kuko dushinzwe kurengera ubuzima bw’abakoresha umuhanda.”

SP Ndushabandi yanatangaje ko hashyizweho itsinda rizagenzura ko abikorezi bashyize mu bikorwa ibyo biyemeje bijyanye n’Iteka rya Perezida wa Repubulika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka