Polisi y’u Rwanda yitwaye neza mu marushanwa ya ‘UAE SWAT Challenge’

Itsinda rya Polisi y’u Rwanda ryitabiriye amarushwa y’abapolisi kabuhariwe, mu bikorwa byo guhangana n’iterabwoba hifashishijwe intwaro na tekiniki (SWAT), ryahize andi matsinda mu mwitozo wo kunyura mu nzitane.

Polisi y'u Rwanda yitwaye neza mu marushanwa ya ‘UAE SWAT Challenge'
Polisi y’u Rwanda yitwaye neza mu marushanwa ya ‘UAE SWAT Challenge’

Aya marushanwa yatangiye tariki 03 asozwa ku ya 07 Gashyantare, yaberaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yitabiriwe n’amatsinda abiri ya Polisi y’u Rwanda ariyo, RNP SWAT Team-1 na RNP SWAT Team-2.

Mu minsi itanu aya marushanwa yamaze, ikipe ya Polisi y’u Rwanda, RNP SWAT Team 1 yaje ku mwanya wa mbere mu mwitozo wo kunyura mu nzitane (Obstacle Challenge), ihigitse amakipe 72 yitabiriye aturutse hirya no hino ku Isi.

Ikipe ya RNP SWAT Team 1 yaje ku mwanya wa mbere nyuma yo gukoresha igihe kingana n’iminota itatu n’amasegonda 54 igira amanota 52, ikurikirwa na Kyrgyzstan yagize 51 ndetse na Uzbekistan yagize 50.

Ni mu gihe ikipe ya RNP SWAT Team 2 yasoreje ku mwanya wa gatandatu, ikoresheje iminota ine n’amasegonda 19, igira amanota 47.

Ni ku nshuro ya gatatu amatsinda ya Polisi y’u Rwanda yitabira aya marushanwa azwi nka UAE Special Weapons And Tactics (EAU SWAT Challenge 2024).

Aya marushanwa ya SWAT, yashyizweho mu rwego rwo gufasha abapolisi mpuzamahanga bayitabira kungurana ubumenyi n’ubufatanye hagati yabo, mu bikorwa byo guhangana n’iterabwoba hifashishijwe intwaro na tekiniki.

Buri mwaka, amakipe ya SWAT aturutse ku Isi ahurira mu kigo cy’imyitozo cy’i Dubai SWAT agahatana mu byiciro bitanu, aribyo; Tactical event, Assault event, Officer rescue event, Tower event and Obstacle course.

Ku rutonde rusange, RNP Team-1 na RNP Team-2 zaje ku mwanya wa 12 na 19, mu makipe 73 ya SWAT yaturutse ku migabane irimo u Burayi, Aziya, Amerika y’Amajyaruguru, Amerika y’Amajyepfo na Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka