Polisi y’u Rwanda yasubije Umugande amafaranga ye yibwe akazanwa mu Rwanda

Polisi y’igihugu yashyikirije umucuruzi wo muri Uganda amafaranga miliyoni umunani n’ibihumbi maganabiri (8,200,000 Rwf) binyuze mu bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda, aya mafaranga yafatiwe mu Rwanda uwayibye yayoherereje bashiki be.

Augustin Tebimanya, usanzwe ukora akazi k’ubucuruzi n’ubuvunjayi mu karere ka Kabare gaherereye ku mupaka wa Uganda uhana imbibi n’u Rwanda, yatezwe n’abajura ubwo yari avuye kubikuza arenga miliyoni 100 z’amagande kuri Banki ya Stanbic tariki 12/12/2014.

Uyu mucuruzi yashyikirijwe ku mugaragaro amafaranga ye Polisi y'igihugu yashoboye kugaruza.
Uyu mucuruzi yashyikirijwe ku mugaragaro amafaranga ye Polisi y’igihugu yashoboye kugaruza.

Yavuze ko imodoka yamuteze ikagonga iyo yarimo ikagwa niko kumutunga imbunda bakayamwaka. Yahise ageza ikirego cye kuri Polisi ya Uganda nayo mu mikoranire yayo n’iy’u Rwanda baza kumenya ko umwe muri bo yohereje mu Rwanda agera kuri miliyoni 15 z’amagande.

Yagize ati “Numvise Polisi y’u Rwanda impamagaye ngo nzaze gufata amwe mu mafaranga yanjye yabonetse. Byaranshimishije cyane kandi n’imikoranire y’ibihugu byose bihuriye mu muryango wa EAC uradufasha nkatwe abacuruzi”.

CSP Celestin Twahirwa, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yatangaje ko Polisi ya Uganda yabahamagaye ibamenyesha ko uwari utwaye imodoka y’abajura yafashwe agatanga amakuru ko hari amafaranga yohereje mu Rwanda.

Nayo yahise ishakisha abo bakobwa bayifasha kuyakura ku makonti bari bayashyizeho ariko basanga hari amwe bari bamaze gukoresha n’ayo bamusubije kugira ngo ashake umwunganizi, nk’uko CSP Twahirwa yakomeje abitangaza.

Ati “Ikigaragara nta muntu wibye ngo aze mu Rwanda ahubwo uwibye yohereje amafaranga mu Rwanda akaba ari ariya twafashe. Bavuga ko yohereje agera ku bihumbi 15 by’amadolari ariko ayafashwe ubwayo ari mu bihumbi 11.

Ibi birerekana ko igihe cyose amakuru atangiwe ku gihe inzego zose zigafatanya kugenzura icyaha biroroshye”.

Aha yasinyiraga ko yakiriye amafaranga ye.
Aha yasinyiraga ko yakiriye amafaranga ye.

CSP Celestin Twahirwa yasabye abantu kwishimira iminsi mikuru ariko bakanibuka ko n’abajura baba barekereje. Muri uyu mwaka nta bikorwa by’ubujura bikabije byagaragayemo, anemeza ko nta bujura bwitwaje intwaro bwigeze bugaraga mu mezi 12 ashize.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwiriwe Natwe Twishimiye Iminsi Mikuru Kdi Kuba Maso Byo Birakwiye Gusa Banyarwanda Dukwiye Kwihesha Agaciro Kdi Tugakura Amaboko Mumifuka Tukirinda Ubujura Murakoze.

Niyonsenga Eric yanditse ku itariki ya: 31-12-2014  →  Musubize

police y’ U Rwanda irakora neza cyane ku buryo imaze kuba ubukombe muri aka karere no ku isi hose, mukomereze aho bana b’ URwanda

rigolo yanditse ku itariki ya: 31-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka