Perezida wa Repubulika ashobora kuyobora manda zitagira umubare

Umushinga w’Itegeko Nshinga watowe n’Inteko kuri uyu wa 12 Ukwakira 2015, ugenera Perezida wa Repubulika manda z’imyaka irindwi zitagira umubare.

Uyu mushinga nuramuka utowe n’abaturage muri referandumu, uzaba ubaye Itegeko Nshinga ryemerera Umukuru w’Igihugu gukomeza kuyobora abaturage “mu gihe cyose bakimushaka”.

Inteko yemeje umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga.
Inteko yemeje umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga.

Ingingo y’101 yahaga umukuru w’igihugu kuyobora manda ebyiri gusa z’imyaka irindwi buri imwe imwe, yahinduwe na Komisiyo yo kuvugurura Itegeko nshinga; ikaba ubu igira iti ”Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi; ashobora kongera gutorerwa izindi manda”.

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Jeanne d’Arc Uwimanimpaye, ni we wasomye ibyakozwe na Komisiyo iyobowe na Augustin Iyamuremye, akaba yavuze ko “abaturage bari mu nzira zo gusubizwa”, kuko ngo bari bifuje gukomeza kuyoborwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Umushinga w’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ugizwe n’ingingo 172 zikubiye mu mitwe 12, ukaba utandukanye n’Itegeko Nshinga ryo muri 2003 ryari ryaravuguruwe inshuro enye kugeza ubu, ryo ryari rigizwe n’ingingo 204.

(Ibumoso) Visi Perezida w'Abadepite, Jeanne d'Arc Uwimanimpaye wasomeye Inteko Umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga.
(Ibumoso) Visi Perezida w’Abadepite, Jeanne d’Arc Uwimanimpaye wasomeye Inteko Umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga.

Abadepite 71/75 bitabiriye imirimo y’Inteko kuri uyu wa mbere, ni bo batoye uyu mushinga usigaje intambwe ya kamarampaka, kugira ngo uhinduke Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Depite Niyonsenga wifashe mu itorwa ry’Umushinga w’Itegeko Nshinga rivuguruwe, yasobanuye ko niba Perezida wa Repubulika agomba kuba afite nibura imyaka 35, ngo yagombye no gushyirirwaho igihe yaba atakemerewe gukomeza, “kitarenga imyaka 75 y’amavuko”.

Uretse ingingo y’101 yahinduwe, hari n’izindi zavuguruwe cyangwa zikurwaho bitewe n’ibibazo by’imyandikire, izirimo urujijo, izitari ngombwa, izidafite inyito, izitakijyanye n’igihe, ndetse Itegeko Nshinga ryose rikazahabwa ishakiro kuko bitari biriho mu risanzwe.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Nibyiza kuvugurura amategeko, ariko dutekereze kuri ejo hazaza!!!!

k.a yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

Nakomeze umusaza rwose.

Kanangire yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

umutekano, iterambere, demokarasi, ibi byose iyo bihali uburyohe bw’igihugu bugera kuri buri wese,turaryohewe, iyo ni imwe mupmavu nyinshi tumwifuriza gukomeza, kugeza igihe tuzaba tumwita Baba wa taifa

Kalinganire yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

umusaza turamushyigikiye rwose, igihe cyose azumva akibishoboye, turiteguye kubyemera...

kalilima yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

nibabirangize rwose, twishimire rimwe

Nkusi yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

Izo azashobora zos, turamushyigikiye, turacyakeneye amahoro, n’umutekano nkuyu dufite.

prosper yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

kutuyobora igihe cyose tukimukeneye? twabikurahe se, mwikomeza kutwicisha amatsiko nimubirangize tumenye ko icyifuzo cyacu kigezweho.

Gahima yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

ntureba rero erega n’ubundi iyo niyo demukarasiiii. icyo abaturage bifuza nicyo gikorwa. komeza utsinde rda

karimu yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

Imyaka 7 ni sawa n’ubundi nta gusesagura na bike dufite duhora mu matora. Abaturage bakeneye ubuyobozi bubaha amahoro bakikorera ibibateza imbere nta kindi. Amagambo na za mitingi na vuruguvurugu mu mashyaka ibyo ntabyo dukeneye rwose mubiturinde badepite bacu.

Rukundo yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

twarangije kumwereka uruhare rwacu nkabanyarwanda ariko akomeje kutwicisha amatsiko.

kamoso yanditse ku itariki ya: 12-10-2015  →  Musubize

Abadepite bacu ntibazibagirwe gushyira izina Kagame mu itegeko nshinga twitoreye.

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 12-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka