Perezida Kagame yihanganishije abaturage ba Namibia

Perezida Paul Kagame yihanganishije Madamu Monica Geingos n’Abanya-Namibiya muri rusange, ku bw’urupfu rwa Perezida Dr Hage Geingob witabye ku myaka 82.

Perezida Kagame yihanganishije abaturage ba Namibia
Perezida Kagame yihanganishije abaturage ba Namibia

Perezida Dr Hage Geingob, yitabye Imana mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 04 Mutarama 2024, aguye mu mu bitaro bya Lady Pohamba, biherereye mu Murwa Mukuru Windhoek.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yafashe mu mugongo Abanya-Namibia, by’umwihariko umugore wa Perezida Dr Hage Geingob, Monica Geingos ashimangira ko ubuyobozi bwe bwaranzwe no gukorera abaturage.

Yagize ati “Ubuyobozi bwe mu rugamba rwo kubohora Namibia, kwitanga bidacogora mu gukorera abaturage be, ndetse n’ubwitange yagaragarije Afurika yunze Ubumwe, byose bizahora bizirikanwa n’ibiragano bizaza.”

Nangolo Mbumba, Visi Perezida wa Namibia, yatangaje ko Geingob yapfuye mu masaha ya kare cyane mu gitondo cyo ku Cyumweru .

Mu itangazo, Mbumba yagize ati “Iruhande rwe hari umugore we Monica Geingos hamwe n’abana be.”

Perezida Geingob mu kwezi gushize, yari yatangaje ku mugaragaro ko bamusanganye kanseri, ndetse nyuma y’urupfu rwe, ibiro bye byavuze ko yari afite gahunda yo kujya kwivuriza muri Amerika muri uku kwezi kwa Gashyantare.

Perezida Geingob umwaka ushize yari yatangaje ko yakize kanseri ya prostate nyuma y’uko mu 2014 bari bamubaze.

Geingob yabaye umukuru w’igihugu mu 2015, akaba yari muri Manda ye ya Kabiri ari nayo ya nyuma. Ndetse Namibia yari mu bikorwa byo kwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba mu Ugushyingo uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka