Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri i Musanze

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa mbere tariki 10/06/2013 yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu karere ka Musanze.

Biteganyijwe ko ku munsi wa mbere ayobora umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku basirikare bakuru 45 bamaze umwaka biga amasomo yo kuyobora abandi n’akazi ko mu biro mu ishuri rikuru rya gisirikare (command and staff college) i Nyakinama.

Iki kiciro cya mbere cy’abasirikare cyafunguwe ku mugaragaro tariki 23/07/2012 cyatanzwemo amasomo y’ibyiciro bitandukanye mu bikorwa bya gisirikare, birimo ibikorwa byo kubutaka, mu kirere, ibikorwa byo kugarura amahoro, amateka y’igisirikare, imibanire, n’ibindi.

Biteganyijwe kandi ko mbere yo gutanga izi mpamyabumenyi mu masomo atangiwe ku nshuro ya mbere mu Rwanda, arasura ishuri rikuru rya Polisi riherereye muri aka karere ka Musanze.

Mu ishuri rikuru rya Polisi ‘National Police College, Perezida Kagame aramurikirwa ibikorwa bitandukanye iri shuri rimaze kugeraho, birimo inyubako nshya, ndetse n’ibindi bikoreshwa mu kwigisha abapolisi baturuka mu bihugu bigera kuri 12 bya Afrika, birimo nka Ghana, Zambia, Ethiopia, Somalia, Djibouti, Sudan, Sudani y’Epfo, Uburundi, Tanzania na Uganda.

Kuri uyu munsi wa mbere kandi Perezida Kagame aragirana ibiganiro n’abayobozi b’ibanze bo muri Musanze, abanyamadini, abikorera n’abakozi batandukanye ba Leta.

Ku munsi wa kabiri w’urugendo rwe, Perezida Kagame azagirana ibiganiro n’ibihumbi by’abaturage batuye akarere ka Musanze.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

uwo mubyeyi wa fdlr wo muri batisimu,adashishoje yababuza kujya mwijuru,ahubwo ba musenyeri,pastori na bapadiri nibafashe uwo muyoboke wabo,azarage abo ijuru.

Rwigema yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Bravo police y’u Rwanda..ku bwa kiriya kigo n’ubushobozi numva kibitseho..Ibi byose bigaragaza umutekano mu gihugu.kuba abanyamahanga angana gutyo yishimira akanemera kwigira mu Rwanda.

kamaliza yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

Uru ruzinduko rurasobanutse cyanee!! Umusaza nabasure abahe ku bumenyi tumwemeraho..

Munyampeta yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

Police ndumva nayo yibitseho , ikigo gisobanutse..mukomereze aho.

dusenge yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

muraho neza?nemera amakuru mutugezaho pe.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

uyu musaza wacu turamushimira ko abanana n’abantu b’ingeri zose banya Musanze mwakire muzehe wacu neza natwe iburasirazuba turamukumbuye(Ngoma na Kirehe).
muzehe wacu Imana ikomeze kubana nawe cyane turagushyigikiye.

joan yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

Waw Kigalitoday muri abantu b’abagabo cyane. hagati aho ariko Muzee wacu nawe arashoboye rwose. burya erega umuyobozi ni uwegera abo ayobora ni nabwo amenya ibyo bakeneye. Big Up HE

Aline yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

Uri umuntu w’umugabo.Utwoherereje amakuru vuba byihuse,dore ko na radio iri kuvuga ngo irayatugezaho mu makuru ataha THX.

Anacledjos yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka