Perezida Kagame yamufashije kurenganurwa, ahabwa miliyoni 33

Nyirangendo Rachel, w’imyaka 60, avuga ko ubuvugizi yakorewe n’itangazamakuru bwatumye ahabwa ingurane ya miliyoni 33 ahantu bamuhaga ingurane ya miliyoni 6.

Uyu mukecuru wo mu Mudugudu wa Biriba mu Murenge wa Mukamira muri Nyabihu, ashingiye ku buhamya bwe, yemeza ko itangazamakuru rifasha mu gukemura ibibazo by’abaturage rikageza ijwi ryabo aho batabasha kurigeza.

Nyiragendo ashimira itangazamakuru ko ryamufashije kurenganurwa agahabwa miliyoni 33 aho bamuhaga 6 gusa.
Nyiragendo ashimira itangazamakuru ko ryamufashije kurenganurwa agahabwa miliyoni 33 aho bamuhaga 6 gusa.

Agira ati “Bari bagiye kumviringa,Perezida wacu Paul Kagame atuma mbona amafaranga. Bari barimo kumbindikirana, icyo gihe banjyana mu nzu y’imbohe ngo nintange ibintu byange birimo amazu, ibiti, igikuyu nta mafaranga bampaye.”

Uyu mukecuru wemeza ko amaze amezi atatu akemuriwe ikibazo, avuga ko bamuhaga amafaranga miliyoni 6 ariko abona atagira icyo amumarira agereranyije n’agaciro k’isambu ye n’ibyari birimo. Mu isambu harimo amazu atatu, igikuyu, amatunda n’igiti cya Avoka.

Ati “Icyamfashije haje abanyamakuru. Baramvuganiye bavuga ikibazo cyanjye ko narenganye.”

Yongeraho ko nyuma Perezida Paul Kagame yamufashije kurenganurwa bituma ahabwa miliyoni 33 z’ingurane, ku hantu yahabwaga miliyoni 6 n’abakozi b’akarere.

Akomeza agira ati “Itangazamakuru rifite akamaro,si mu ruhande rwanjye gusa ni mu rw’abaturage bose. None se Perezida yari kubibwirwa n’iki? Yari kuva iwe akaza kureba ibiri iwanjye,abanyamakuru ni bo batumye bimenyekana.”

Si Nyirangendo gusa ushima itangazamakuru mu Karere ka Nyabihu kuko n’Ubuyobozi bwa Ibuka muri ako karere buvuga ko ryatumye ibibazo by’abarokotse Jenoside byitabwaho.

Juru Anastase, Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyabihu, agira ati "Imanza zari zaratinze kurangizwa za Gacaca,aho abanyamakuru bagiye batugeraho tukababwira ibibazo dufite kandi bakabitangaza,birushaho kurangira nubwo bitararangira byose.”

Aba bombi bemeza ko itangazamakuru ari ijwi ribagerera aho batishyikira kandi gukorana na ryo byafasha abaturage kugera ku iterambere rirambye.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Perezida Wacu Nacyotwamunganya Ahubwo Dutegereje Kumunsi Ugera Tugatora Perezida,wacu,maze Tugacyura,umugeni Ariwe Poul Kagame Tuzagutoraa Twongere Tugutore

Nsengimana Janvier yanditse ku itariki ya: 17-10-2015  →  Musubize

Ntagitangaza perezida akora mu kurenganura abarenganywa kuko nibyo yatorewe. Ahubwo njye ndibaza icyo ahanisha ziriya nzego zimuhagararira nabi zirenganya abo zishinzwe.Ko ntari numva uwakaswe umushahara muri bariya baturenganya kandi bahembwa ayavuye mu mitsi yacu?
Ese ko ataragira icyo avuga kuri uriya mupfakazi n’imfubyi barigusenyerwaho mu Kiyovu kandi nabyo abanyamakuru barabitangaje?

jabo yanditse ku itariki ya: 15-10-2015  →  Musubize

dore bimwe mubyiza President wacu arusha abandi yita kubaturage be abarenganura

Muyinga yanditse ku itariki ya: 15-10-2015  →  Musubize

Ariko se ibibazo bizajya bikemurwa na President wa Repuburika ubwose izo nzego zindi zikikaba zima iki bahu. Niyo mpamvu HE tuzamutora n’izindi manda kugeza igihe azananirirwa

Mado yanditse ku itariki ya: 15-10-2015  →  Musubize

Ni byiza cyane! Ariko umuntu arenganywa, bikabangombwa ko agera kwa Perezida kugirango arenganurwe? Akarengane gacike pe! Gusa Kagame ni umubyeyi Imana izajye imuba hafi!

Patrick yanditse ku itariki ya: 15-10-2015  →  Musubize

umuco wo kurenganura abarengana watangijwe na Paul Kagame ni mwiza cyane, aha niho abera rudasumbwa intore izirusha intambwe

Kamukama yanditse ku itariki ya: 15-10-2015  →  Musubize

Arikose aba babikorera kugirango HE akundwe cyangwa ni imitima yabo imeze nk’iy’ibiheri? Muby’ukuri bungukira iki mu kurenganya rubanda? Kagame imana izamwihere umugisha gusa kuko bigaragara ko ariwe wenyine munyakuri muri leta yose naho fpr se abo babarenganya hari utayirimo?

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 15-10-2015  →  Musubize

Ese perezida Kagame wamunganye iki????? naba perezida bangahe wavuga ko bumva abo bayobora nkuko perezida wacu abikora?? mzee ngewe ibyo ugeza ku banyarwanda biraturenga pe!!! ntawuzarengana ukiri kubuyobozi, urabona ko nuyu mukecuru yishimye rwose amaze kubona miliyoni ze 33, tuzagutora ntakabuza. FPR OYEEE....

mucyo james yanditse ku itariki ya: 15-10-2015  →  Musubize

Hahhhh ntimukansetse ariko, ubwo se koko million zirenga 50 abona bazirekura! Keretse agize amahirwe nkayuyu mukecuru wavuzwe haruguru nawe agahura na Nyakubahwa naho ubundi yaruhiye NAEB na bandi bazi kurya ibitabavunnye,niyihangane

keza yanditse ku itariki ya: 15-10-2015  →  Musubize

Ngewe mbona ibibazo by’akarengane mu Rwanda bizakemurwa na President Kagame wenyine afashijwe n’abanyamakuru kuko aribo bashiruka ubwoba bakegera aho barenganye bakabafasha kumenyekanisha akarengane bagiriwe.Media cyane cyane mwe mukorera kuri internet muvuganire nuwo musaza WA Muhanga witwa Fabien

mukunzi yanditse ku itariki ya: 15-10-2015  →  Musubize

Eh ntibyoroshye,uyu musaza Fabien w’i Muhanga duherutse guhurira ahantu hari haje abakozi BA Transparency International Rwanda bumvise ikibazo cye Bose barumirwa bifata Ku munwa !Leta nimutabare PE arenganye igihe kinini

Sam yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

Erega President wacu akunda abaturage be cyaneeeeee.Iyaba byashobokaga agakemura ibibazo bya benshi nagiye kwicwa n’akarengane harimo umusaza witwa SEDOROGO Fabien utuye Muhanga aho NAEB yamuhuguje imitungo irengeje 50000000frw atakira inzego zinyuranye ariko amaso yaheze mu kirere!
Nawe azarenganurwe pe

Rugira yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka