Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Kenya

Perezida Paul Kagame yabonanye na mugenzi we wa Kenya, William Ruto, bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye mu ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Kenya
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Kenya

Perezida Kagame na William Ruto bahuriye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ku wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, ku ruhande rw’inama bitabiriye ya 11 ihuza abagize Guverinoma zo hirya no hino ku Isi (World Governments Summit), yiga ku miyoborere.

Perezida William Ruto mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, yashimangiye ko u Rwanda n’igihugu cye bisangiye indangagaciro mu bucuruzi n’ishoramari mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, no ku Mugabane wa Afurika muri rusange.

Yagize ati “Kenya n’u Rwanda bisangiye indangagaciro mu byerekeye ubucuruzi n’ishoramari muri Afurika y’Iburasirazuba n’umugabane wa Afurika.”

Perezisa William Ruto yatangaje kandi ko baganiriye ku bijyanye n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi, n’ibibazo by’umutekano mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Muri Mata 2023, nibwo Perezida Ruto yagiriye mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2, ndetse nyuma yo kwakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, bahagarariye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego icyenda.

Muri izo nzego icyenda harimo ubuzima, uburezi, iterambere, ubuhinzi, uburinganire, amahugurwa ku ba diplomate ndetse n’ibirebana n’imfungwa n’abagororwa, ikoranabuhanga, urubyiruko no guteza imbere amakoperative.

Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Santrafurika, Faustin-Archange Touadéra.

U Rwanda na Santrafurika bisanganywe umubano by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano, aho Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bashinzwe umutekano w’abayobozi bakuru ba Santrafurika, ndetse ni na bo barinda ibikorwa remezo by’ingenzi bya Leta.

Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Santrafurika, Faustin-Archange Touadéra
Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Santrafurika, Faustin-Archange Touadéra

Mu bashinzwe umutekano b’u Rwanda bari muri Santrafurika, harimo aboherejwe ku bwumvikane bw’ibihugu byombi mu gufasha kugarura amahoro, ndetse n’abandi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro, MINUSCA.‬

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka