Perezida Kagame yagaragaje akamaro k’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda

Perezida Paul Kagame uri muri Amerika, yagaragaje ko mu myaka 30 ishize, mu gihe Abanyarwanda bizihizaga umunsi w’Intwari, hari byinshi byagezweho birimo kuba abaturage barashyize imbere Ubumwe bwabaye ishingiro ryo kuba Igihugu ubu gitekanye, ndetse kandi gikomeje no gutera imbere.

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye amasengesho yo gusengera Amerika
Perezida Kagame na Madamu bitabiriye amasengesho yo gusengera Amerika

Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo yavuze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Gashyantare 2024, ubwo ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, bitabiraga amasengesho yo gusengera Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azwi nka ‘National Prayer Breakfast’ yabereye i Washington DC.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Washington DC ku wa Gatatu tariki 31 Mutarama, aho ategerejwe guhura n’Abanyarwanda batuye muri Amerika n’ahandi hatandukanye, mu munsi wahariwe u Rwanda uzwi nka ‘Rwanda Day’, utegerejwe ku itari ya 2-3 Gashyantare 2024.

Muri aya masengesho yitabiriwe n’abayobozi barimo abagize Guverinoma ya Amerika, abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abantu mu ngeri zitandukanye, Perezida Kagame yagaragaje ko yahuriranye n’umunsi Abanyarwanda bizihizagaho umunsi w’Intwari ku nshuro ya 30, avuga ko kuba byahuriranye byari bikwiye.

Perezida Kagame yavuze ko aho u Rwanda rugeze uyu munsi, rubikesha kuba rutaraheranywe n’ibibazo by’ingutu rwanyuzemo, rukiyemeza guhangana nabyo binyuze mu kongera kunga ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati “Uyu munsi nyuma yo guhangana n’ibibazo byose benshi batatekerezaga ko tuzavamo, Igihugu cyacu gifite amahoro, kiratera imbere, kirahanga imirimo, ariko icy’ingenzi twunze Ubumwe.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abanyarwanda benshi bakuriye mu nkambi z’impunzi, nta bwenegihugu bagira, aho babwirwaga ko ntaho bafite ho kujya ndetse ko Igihugu baturukagamo cyuzuye badateze kongera kukigarukamo. Yagaragaje ko ibyo byose byabaye imbarutso yo kuba mu 1990 harabayeho gufata iya mbere mu gushaka uburyo hakurwaho izo nzitizi zose, zaterwaga n’ubutegetsi bwariho bw’igitugu bwari bushingiye ku moko.

Yagize ati “Mu 1990, twafashe icyemezo cy’ahazaza hacu mu biganza kugira ngo dukure u Rwanda mu butegetsi bw’igitugu bushingiye ku moko, twongera kurema Igihugu Abanyarwanda bose bahuriyeho nta tandukaniro.”

Perezida Kagame yakomoje no kuba nta mpamvu abantu bagomba kumva ko bafata ubutabera, bakabushyira mu biganza byabo aricyo cyatumye habayeho kwiyemeza gukuraho icyari urugomo n’ihohoterwa, ndetse aho abantu bashoboraga kwihorera ku byababayeho, bahitamo kwimika ubumwe n’ubwiyunge.

Perezida Kagame yavuze ko bitewe n’ibihe bikomeye abantu baba baranyuzemo, usanga ubwiyunge bugoye ariko bikaba bikenewe, ndetse bigasaba kwicisha bugufi bikanajyana no kuba abantu bagomba kwigirira icyizere kandi mu buryo bureshya.

Yagize ati “Ubwiyunge burababaza, ariko ni ngombwa, bisaba kwicisha bugufi no kwigirira ikizere ku rwego rungana. Ubwiyunge ni igikorwa kijyana no kwizera, kuko bisaba kugira ibitekerezo urenga, ukizera ibitagaragara, mu by’ukuri ibyiyumviro byawe byose icyo biba bikubwira ni uko bidashoboka.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko icyo abayobozi baba basabwa gukora, ari ugufasha abaturage kudatakaza icyizere, mu gihe cyose biba bizahindura imitekerereze ku kiragano cy’ahazaza.

Perezida Paul Kagame, yasoje agaragaza ko akamaro k’ubwiyunge, mu bibazo bigari cyangwa se ibito, usanga bigira uruhare mu kurema no gusubiranya Igihugu kikongera kugira ubuzima, maze abafatwaga nk’abanzi cyangwa abanyamahanga, bagahinduka umuryango umwe w’abaturage.

Ati “Ibi ni byo bikorwa bihoraho by’u Rwanda, uyu munsi kandi buri munsi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ririya jambo Perezida Kagame Pawulo yavugiye muri Amerika ndabona rigana mu nzira, ariko rifite ibibazo byinshi, byinshi cyane. Kuki, niba koko Perezida Kagame Pawulo ari inyangamugabo, atibuka koko ko yabanye impunzi yakuriye mu nkambi, noneho agakora ibishobotse byose kugira ngo impunzi z’abanyarwanda zuzuhe hirya no hino ku isi, zitahuke mu mahoro? Yewe na hano mu Bufaransa ziruzuye. Kuki, niba Habyarimana Yuvenari yaricaranye na FPR bakaganira, kuki Kagame Pawulo aticarana n’abamurwanya harimo abayobozi ba: FDLR, RUD-Urunana, RNC, n’indi miryango? Njyewe mbabwize ukuri. Nsoma ibyo bamwe muri abo bayobozi bamwe bandika, binkangera ku mutima. Urugero nabaha ni inyandiko z’umugabo Kanyamibwa Felesiyani numva ko aba muri Amerika, aherutse gusohora, aho yerekana ko bene wabo barimo abahutu n’abatutsi bishwe na FAR, Interahamwe, FPR - Inkotanyi, ariko ko yabirenze. Ndetse abwira Kagame Pawulo ati: Ko wabaye impunzi ukaba uzi akababaro k’impunzi, kuki udakora ibishoboye byose ngo utume zitahuka. Nakunze n’uko yerekana n’amasomo ava muri Bibiliya Yera. Namwe nimwirebere izo nyandiko ze hano hasi. "Disappointed, But Still Standing: Are Rwandans Building their Nation on a Rock or Sinking Sand? by FELICIEN KANYAMIBWA" https://www.afroamerica.net/index.php/culture/discourses/147-discourses/1651-disappointed-but-still-standing-are-rwandans-building-their-nation-on-a-rock-or-sinking-sand.html

Yohani yanditse ku itariki ya: 2-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka