Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko ibisubizo biri muri bo

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yabwiye urubyiruko rwaje mu nama ya ‘Transform Africa’ ruturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ko ubukire n’imibereho myiza bashaka, batagomba kubisaba Leta cyangwa undi wese, ahubwo ko bagomba kwibyazamo impano bafite bakaziteza imbere, kugirango babeho uko babishaka.

Perezida Kagame yabisobanuye ubwo yitabiraga gusoza amahugurwa n’amarushanwa byateguwe n’umuryango w’Abanyamerika witwa Athgo, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 30/10/2013.

Mu minsi itatu umuryango wa Athgo wamaranye n’urwo rubyiruko ruturuka mu bihugu 14 by’Afurika, ngo wumvise imbogamizi bahurizaho ari izo kubura igishoro cyo gutangiza imishinga bafite, ndetse n’abafite ubumenyi ariko ngo bakabura imirimo, nk’uko Dr. Armen Orujyan uyoboye uwo muryango yabisobanuriye Perezida Kagame.

Perezida Paul Kagame, umuyobozi wa Athgo n'urubyiruko rwatsinze amarushanwa ya Athgo, mu nama ya Transform Africa.
Perezida Paul Kagame, umuyobozi wa Athgo n’urubyiruko rwatsinze amarushanwa ya Athgo, mu nama ya Transform Africa.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko inshingano za Leta ari ukugena politiki na gahunda ziha buri wese uburenganzira bwo gushaka icyamuteza imbere, hanyuma umuntu ku giti cye akaba ariwe ngo witekerereza, akishakamo ibyo ashoboye gukora, aho kubisaba Leta cyangwa undi wese witekerereje ibye.

Yagize ati: “Ndahamya neza ko mwiyizimo impano nyinshi kurusha uko undi wese azibaziho, ntabwo mugomba kumva ko abayobozi ari bo bazabafasha kugera aho mushaka kurusha mwebwe ubwanyu. Nta kindi wakora ngo ugere ku bukire atari ugushingira ku bitekerezo byiza, gukora cyane; byatinda byakurushya, uzagera ku byo wifuza”.

Perezida Kagame yanasubizaga abavuga ko mu itangwa ry’imirimo cyangwa amasoko, hashingirwa ku kimenyane; n’ubwo nacyo atagishyigikira kuko ngo ari ubundi buryo ruswa itangwamo.

Mu rubyiruko Perezida Kagame yahaye impanuro, harimo abafite imishinga yatoranijwe mu gihe cy’amahugurwa y’iminsi itatu bakoreshejwe na Athgo, aho iyabaye intyoza yahawe ibihembo by’amafaranga.

Hehe Ltd yo mu Rwanda yegukanye igihemo cy’amadolari 7,500

Umushinga witwa Hehe Ltd w’urubyiruko rukora porogaramu za telefone zifasha abantu mu mikorere y’imirimo itandukanye, niwo wahawe igihembo cya mbere cy’amadolari y’abanyamerika 7,500 USD, ukaba warushije indi yiganjemo iy’Abanya-Kenya, ari yo Fishmate, mNotify, Mobicraft solutions, Powerbox.

Urubyiruko rwitabiriye Transform Africa ari rwinshi.
Urubyiruko rwitabiriye Transform Africa ari rwinshi.

Umushinga wa mbere wahawe amadolari 7,500 USD, uwa kabiri uhabwa 5,000 USD, uwa gatatu 3,500 USD, uwa kane n’uwa gatanu ihabwa 2,000 USD.

Urubyiruko rwitabiriye inama ya Transform Africa rwaje ruturuka mu bihugu bya Afurika birimo u Rwanda, Nigeria, Ghana, Tanzania, Uganda, Kenya, Zambia, Gabon, Mali, Congo Brazzaville, Burkina Faso, na Somalia.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka