Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda baba hanze ko u Rwanda rutazabavamo

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye Abanyarwanda baba mu mahanga, ko n’ubwo bavuye mu Rwanda bakaba batuye aho bashaka ku Isi, rwo rutigeze rubavamo bityo ko ari bo bafite icyerecyezo cyarwo mu biganza.

Parezida Kagame yabitangarije mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye muri Amerika, aho yahuye n’Abanyarwanda batuye muri Amerika n’abaturutse hirya no hino mu Bihugu batuyemo, bitabiriye Rwanda Day.

Perezida Kagame yavuze ko mu byamuzanye muri Amerika harimo bwa mbere kwitabira ubutumire mu masengesho yo gusabira Igihugu, kandi byamuhaye amahirwe menshi yo guhura n’abandi bantu benshi baba abo mu nzego za Leta n’iz’abikorera.

Avuga ko yanaboneyeho guhura n’Abanyarwanda imbonankubone baturutse imihanda yose, kandi ibyo biri muri gahunda isanzwe ya Rwanda Day ibyo byose bikaba byagenze neza.
Agira ati, “Ndagira ngo mfate uyu mwanya nshimire buri wese witabiriye, inshuti z’Abanyarwanda ndetse ubona barabaye Abanyarwanda cyangwa babaye nk’abaturanyi bacu abo ni nka Pastor Rick Warren n’abandi”.

Perezida Kagame avuga ko urugendo rw’ubuzima bw’Abanyarwanda ari rurerure kandi banyuze mu bikomeye byinshi, ariko icy’ingenzi ari uko barushaho kuba intangarugero no gukora cyane ngo bagere ku iterambere ribagira abo bari bo n’abo bashaka kuba bo.

Agira ati, “Mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Abanyarwanda bakomeje kugira icyizere cyo kubaho, kandi burya inkuba idashobora gukubita inshuro ebyiri ahantu hamwe, kandi iyakubise u Rwanda mu 1994 ntizongera gukora hasi na rimwe. Uko ni ko kuri, ntabwo izongera kudukubita ukundi”.

Avuga ko u Rwanda rufite umutaka urukingira rwamaze kubaka nk’umurindankuba ushyirwa ku nzu ngo zitazajya zikubita abazituyemo, kandi ko buri wese akwiye guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Avuga ko kubakira ku mateka ari kimwe mu byatuma Abanyarwanda baba mu mahanga bagira icyerecyezo kiza cy’ubuzima, kuko n’ubwo abantu bakoze amarorerwa mu myaka 30 ishize, burya abantu bashobora no gukora ibyiza, kandi ko ibimaze gukorwa muri iyo myaka bigaragaza ko n’ibindi bishoboka.

Agira ati, “Niba ushaka kugerayo vuba ugenda wenyine ariko iyo ushaka kugera kure ujyana n’abandi, ndashaka ko mugenda mwihuta kandi mukagera kure mu gihe kimwe ntacyo bitwaye niyo mitekerereze mukwiye kuba mufite, mukagenda mwihuta kandi mukagera kure”.

Avuga ko niba u Rwanda rwarahuye n’ibizazane bidakwiye kuba urwitwazo rwo kugenda gahoro, kuko bishoboka ko abantu bakomeza kugerageza gukorera hamwe bahereye ku bihari bigaragara no gufata ingamba bashingiye kureba aho bava aho bageze.

Agira ati, “Ni ngombwa kureba aho tuva, aho tugeze, imbogamizi twahuye nazo n’uko twazikuraho tukagera kure, tukigira ku bandi, kandi tukabakuraho ubumenyi bwadufasha”.

U Rwanda waruvamo ariko rwo ntirwakuvamo

Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda bavuye hirya no hino n’inshuti z’u Rwanda ko impamvu nyamakuru ya Rwanda Day, ari ukubwira buri wese uba hanze ko afitanye isano n’Igihugu cye aho yaba ari hose.

Agira ati, “Wava mu Rwanda ukajya aho ushaka hose, ariko u Rwanda ntiruzakuvamo, ruri kumwe nawe buri gihe, kandi ni byiza kuri wowe no ku Gihugu muri rusange, ni yo mpamvu dushyiraho umwanya nk’uyu wa Rwanda Day kandi tuzakomeza kubikora”.

Perezida Kagame avuga ko benshi mu Banyarwanda baba hanze bazi ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda, ariko ko bikwiye kubabera inzira y’urugendo rwabo mu gihe kizaza kandi ko ahazaza h’u Rwanda hari mu biganza byabo.

Agira ati, “U Rwanda ni mwe muzaruha icyerecyezo ruganamo, kandi murabishoboye ni mwe murucira inzira, abikorera, abanyapolitiki, imiryango itandukanye, tubahaye ikaze tubashimiye byinshi mwakomeje gukora, ariko hari byinshi tugitegereje mbashimira rero ibyo mwamaze gukora kandi mbasaba kongeraho n’ibindi”.

Abanyarwanda baba muri Amerika bavuga ko bagize Intara ya gatandatu y’u Rwanda n’amashyirahamwe asaga 20 bibumbiyemo, bagamije gufasha mu kubaka u Rwanda bifuza, kandi ko bahisemo ndetse bazakomeza guhitamo gukora ubukangurambaga mu miryango itandukanye kuzitabira amatora yegereje baha amajwi Perezida Kagame.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka