Perezida Kagame asanga abato ari bo Afurika itezeho amakiriro

Perezida Kagame avuga ko abakiri bato ari bo Afurika itezeho ejo hazaza, ariko akemeza ko bitazagerwaho igikoresha ibiturutse hanze gusa.

Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 8 Werurwe 2016, mu nama ya Next Einstein Forum, iteraniye i Dakar muri Senegal, yiga ku hazaza h’iterambere rya siyansi muri Afurika n’uburyo yafasha mu gutanga ibisubizo.

Perezida Kagame yizera ko abato bahawe ubumenyi mu ikoranabuhanga na siyansi ari bo bazateza imbere Afurika.
Perezida Kagame yizera ko abato bahawe ubumenyi mu ikoranabuhanga na siyansi ari bo bazateza imbere Afurika.

Yagize ati “Ubukungu bw’umugabane wacu buzaterwa n’icyo dushyira mu mitwe y’abana bacu uyu munsi. Abana b’Abanyafurika nibo bazoroshya umutwaro w’isi aho kuwuremereza.”

Yavuze ko ariko hakenewe kongera ubushakashatsi n’ikoranabuhanga kugira ngo Afurika ibashe kwigobotora gukoresha ikoranabuhanga rituruka hanze y’Afurika kuko ritayifasha mu iterambere yifuza.

Yagaragaje ko n’ubwo Afurika ifite amahirwe yo kuba umugabane ukiri kwiyubaka, abashakashatsi n’abanyasiyansi bahari badakoreshwa uko bikwiye ahubwo bakigira mu bindi. Yongeraho ko usanga nta n’imbaraga zishyirwa mu kongera umubare w’abanyeshuri biga siyansi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka