Perezida Biden yagennye Bill Clinton nk’uyoboye itsinda rizamuhagararira mu #Kwibuka30

Perezida Joe Biden w’Amerika, yatangaje abagize itsinda rizamuhagararira mu muhango wo gutangira icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, uteganyijwe ku itariki 7 Mata 2024, iryo tsinda rikazaba riyobowe na William Jefferson Clinton, wabaye Perezida w’Amerika wa 42.

Bill Clinton ayoboye itsinda rizamuhagararira Perezida Biden mu #Kwibuka30
Bill Clinton ayoboye itsinda rizamuhagararira Perezida Biden mu #Kwibuka30

Mu bandi bagize iryo tsinda harimo, Eric Kneedler, Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda.

Mary Catherine Phee, Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi na Afurika.

Casey Redmon, Umujyanama wihariye wa Perezida, akaba n’Umuyobozi mukuru ushinzwe ibijyanye n’amategeko, ndetse n’inama nkuru y’umutekano muri Perezidansi y’Amerika (The White House).

Hari kandi Monde Muyangwa, Umuyobozi wungirije mu Biro bishinzwe Afurika no mu Kigo cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika, gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID).

Bill Clinton ni we wari Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika ubwo Jenoside yabaga mu Rwanda mu 1994, kuko yayoboye icyo gihugu kuva muri Mutarama 1993 kugeza muri Mutarama 2001.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka