Pasiteri Ezra Mpyisi yasezeweho bwa nyuma

Umubiri wa Pasiteri Ezra Mpyisi uherutse kwitaba Imana, wasezeweho bwa nyuma mu rugo iwe mu Kagarama(Kicukiro), ukomereza muri Kaminuza y’Abadivantisiti yo muri Afurika yo Hagati (AUCA) i Masoro, mbere yo kujya gushyingurwa i Rusororo.

Pasiteri Ezra Mpyisi yasezeweho bwa nyuma
Pasiteri Ezra Mpyisi yasezeweho bwa nyuma

Pasiteri Ezra Mpyisi yaherekejwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, aboroheje n’abakomeye, abato n’abakuru baturutse hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga, harimo abifuje kuzava ku Isi nk’uko agiye.

Aba barimo Umukuru w’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, Dr Hesron Byiringiro wagize ati "Iyaba nanjye napfaga nk’uko apfuye byanezeza. Nzakora uko nshoboye ngaragaze uko Mpyisi yabayeho mu mibereho ye."

Uwabaye Minisitiri w’Intebe akaba na Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza, we yari amaze icyumweru cyose adasiba mu bitaramo byo gusezera kuri Pasiteri Mpyisi, wari umaze imyaka 50 bamenyanye.

Yaherekejwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Yaherekejwe n’abantu b’ingeri zitandukanye

Makuza yatanze ikiganiro ku muyoboro wa YouTube avuga ko imyaka 102 y’ubuzima bwa Pasiteri Mpyisi, igirwa n’abantu bake cyane ku Isi, ariko igitangaje ngo ni uburyo agiye ibitekerezo bye bitari byasaza kandi bifitiye benshi akamaro.

Makuza ashima ko Ezra Mpyisi yavugaga ukuri kutaryohera abantu, ariko kubasha kububaka, kandi akagira Bibiliya nk’ikimuranga.

Bernard Makuza agira ati "Njyewe iyo uvuze Pasiteri numvaga Mpyisi, nubwo ndi umunyagatolika ntari Umudivantisiti w’umunsi wa Karindwi."

Bernard Makuza ari mu bo Umuryango wa Ezra Mpyisi washimiye, kuba yarabanye na wo adasiba mu cyumweru cyose cyari gishize hakorwa ikiriyo, kuri Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti (INILAK).

Umwe mu bana ba Pasiteri Mpyisi, Gerald Mpyisi, yashimiye Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi bababaye hafi, barimo n’abakuru baryo nka Pasiteri Blasious Ruguri urikuriye muri Afurika y’Uburasirazuba no Hagati, ndetse na Byiringiro Hesron mu Rwanda.

Gerald Mpyisi yanashimye ko ubusabe bwa Bibiliya bw’umubyeyi we burimo kugerwaho, kuko ngo byageze mu masaha yo gushyingura abantu bamaze kwitanga Amafaranga y’u Rwanda Miliyoni icyenda yo kuzigura.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nk’abakristu,turifuriza Mpyisi Ezra kuzazuka ku munsi w’imperuka nkuko umwami wacu Yesu yabisezeranyije abantu bose bamwizera.Nukuvuga abirinda gukora ibyo imana itubuza kandi ntibibere gusa mu gushaka iby’isi,ahubwo bagashaka imana cyane,babifatanyije n’akazi gasanzwe.Ibyo bizaba nta kabuza,kubera ko iteka ubuhanuzi bw’imana busohoza.Niyo bwatinda,buraba nta kabuza.Soma muli Petero wa kabiri,igice cya gatatu,umurongo wa 9,wumve impamvu imperuka itinda kuza.Ni ku nyungu wacu abantu.

bwahika yanditse ku itariki ya: 5-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka