One Stop Border Post ihuza u Rwanda na Congo yitezweho kunoza umubano

Umushinga wo guhuza gasutamo (One Stop Border Post) ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo ku Gisenyi witezweho kuzorohereza abakora ku mipaka no gutanga serivisi nziza ndetse bikazongera umutekano ku bakoresha uyu mupaka.

Kuri uyu wa 15/12/2014 nibwo hashyizweho ibuye fatizo ku bikorwa by’uyu mushinga uzatwara miliyoni 18 z’amadolari y’amerika akazatangwa n’umuherwe w’umunyamerika Howard G. Buffett usanzwe ufite ibikorwa mu gihugu cya Kongo.

Umuherwe Howard G.Buffett ashyira ibuye fatizo ahazubakwa One stop Border Post ku ruhande rw'u Rwanda.
Umuherwe Howard G.Buffett ashyira ibuye fatizo ahazubakwa One stop Border Post ku ruhande rw’u Rwanda.

Howard G. Buffett washyize ibuye fatizo ku ruhande rw’u Rwanda, avuga ko icyatekerezwaga nk’inzozi kigiye kuba ukuri, bigaragaza ko amahoro n’umutekano mu karere birimo kugaruka kandi ibikorwa by’iterambere bigomba gutera imbere.

Biteganyijwe ko ku ruhande rw’u Rwanda ibikorwa bizatangira mu kwezi kwa Werurwe 2015 bikazamara amezi 18, aho bizaba bitwara akayabo ka miliyoni 9 z’amadolari y’Amerika.

Ibikorwa byubatswe mu Rwanda bikomereza no muri Kongo.
Ibikorwa byubatswe mu Rwanda bikomereza no muri Kongo.

Guhuriza hamwe umupaka ku bihugu by’u Rwanda na Kongo ngo byitezwe ko bizagabanya akarengane Abanyarwanda bakorerwa iyo bagiye i Goma, kuko igihe cyo gusaka no kujya gusuzuma ibyangombwa by’umuntu bizajya bikorerwa hamwe kandi mu mucyo; nk’uko byasobanuwe na Christian RWAKUNDA umunyamabanga muri Ministere y’ibikorwa remezo.

Mu gihe hari hagitegurwa inyubako y’uyu mupaka ngo u Rwanda rwagaragaje ubushake no kwerekana inyubako rwakoreramo uko izaba imeze ariyo mpamvu u Rwanda arirwo rugiye gutangira ibikorwa byo kubaka, gusa ngo na Kongo ishobora kuzagendera ku nyubako izaba yakozwe ku Rwanda kuko One stop Border Post izaba ari imwe.

Howard (ufite micro), Guverineri w'intara y'Uburengerazuba n'umunyamabanga muri Mininfra nyuma yo gushyiraho ibuye ry'agaciro ahazubakwa.
Howard (ufite micro), Guverineri w’intara y’Uburengerazuba n’umunyamabanga muri Mininfra nyuma yo gushyiraho ibuye ry’agaciro ahazubakwa.

Howard G. Buffett avuga ko umupaka uhuriweho n’ibihugu ugabanya akajagari ku mupaka kandi abantu bakarusha gukorera mu mucyo, akaba avuga ko nubwo yafashije u Rwanda na Kongo gushyiraho One stop Border Post ngo azakomeza kureba n’ibindi bikorwa by’iterambere afasha ibihugu byombi.

One Stop Border Post igomba kuzajya ikoresha amasaha 24 kuri 24 nkuko byari bisanzwe byarasabwe n’umuryango w’umubukungu mu bihugu bigize ibiyaga bigari (CEPGL), ariko mu mwaka wa 2012 bikaza gukurwaho na Leta Kongo mu buryo butunguranye mu gihe yari ihanganye n’inyeshyamba za M23.

Sylisio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka