Nyaruguru: Urujijo mu gutoranya imishinga ifashwa na VUP

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko mu gutoranya imishinga ihabwa inguzanyo muri gahunda ya VUP harimo urujijo.

Bavuga ko muri gahunda ya VUP, igice cyayo kigenewe gutanga inguzanyo abaturage basabwa gukora imishinga ibyara inyungu kugira ngo bahabwe inguzanyo, ariko ngo mu gihe cyo guhitamo imishinga igomba guhabwa inguzanyo ntibamenye icyakurikijwe.

Baribaza ikigenderwaho ngo umushinga w'umuntu ubone inguzanyo muri VUP (Photo archive).
Baribaza ikigenderwaho ngo umushinga w’umuntu ubone inguzanyo muri VUP (Photo archive).

Ndagijimana Jean Baptiste, utuye mu Kagari ka Samiyonga mu Murenge wa Muganza, avuga ko hari ubwo umuntu akora umushinga akawutanga kimwe n’abandi, nyuma bamwe bakazagurizwa abandi ntibagurizwe.

Ndagijimana yongeraho ko abaturage batamenya ibigenderwaho mu gutoranya imishinga ihabwa inguzanyo, ndetse ngo ntibanamenye abatoranya iyo mishinga.

Agira ati ”Abaturage dusabwa imishinga runaka akawukora nawe ukawukora, wajya kumva ukumva ngo umushinga wa runaka watewe inkunga naho uwa runaka wundi ntiwatewe inkunga. Tukibaza ibyo bakurikiza batoranya iyo mishinga, ndetse n’abayitoranya bikatuyobera”.

Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, avuga ko bishobora kuba byarabagaho mbere, ariko ko ubu ngo bisigaye bikorwa neza.

Habitegeko avuga ko mbere inzego z’imirenge nta bushobozi zari zifite ku bijyanye no kwiga imishinga, ariko ubu ngo ku mirenge hashyizweho abakozi bashinzwe kwigira abaturage imishinga, bakanabaha ibisobanuro ku mishinga yabo.

Uyu muyobozi avuga ko ikibazo gishobora kuba kiri mu kuba aba bakozi badasobanurira abaturage neza ku mishinga yabo, akavuga ko ibyo na byo bigiye gukurikiranwa byagaragara ko ariho ikibazo kiri bigakosorwa.

Ati ”Byashoboka ko ari ikibazo cy’imikorere, ariko ubundi bakabaye basobanurirwa ibituzuye mu mushinga umuturage akabyuzuza kugira ngo ahabwe inguzanyo atari ukuvuga ngo umuntu udahawe inguzanyo ubwo umushinga we ntiwemewe”.

Gahunda ya VUP irimo ibyiciro 3. Icya mbere ni icy’abaturage batishoboye ndetse hakaba nta n’uwo mu muryango wabo bafite wabafasha. Abo bahabwa amafaranga y’ingoboka buri kwezi.

Hari kandi n’abaturage batishoboye ariko babasha kugira icyo bakora bo bahabwa imirimo inyuranye ibahemba amafaranga, hakaba n’abakora imishinga yunguka bakagurizwa amafaranga.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka