Nyaruguru: Imiryango yari ibanye nabi yiyemeje kurwanya ihohoterwa

Abaturage b’Akarere ka Nyaruguru baratangaza ko nyuma yo kwigishwa ububi bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, biyemeje gushyigikira uburinganire n’ubwuzuzanye.

Abahuguwe biyemeje gushyigikira uburinganire.
Abahuguwe biyemeje gushyigikira uburinganire.

Babitangaje ku wa Gatanu 13 Gicurasi 2016, ubwo bashyikirizwaga impamyabumenyi, nyuma y’inyigisho bahawe ku gukumira no kurwanya ihohoterwa.

Aba baturage bahuguwe n’umushinga EMIRGE (Enabling Market Integration through Rural Group Empowerment) ku bufatanye na “Global Communities”.

Bavuga ko mbere yo guhabwa aya mahugurwa, mu ngo zabo harangwaga amakimbirane, ndetse ngo hari n’abatari bakibana.

Mukamukama Colette wo mu Kagari ka Nkakwa mu Murenge wa Nyagisozi, avuga ko yahoraga ahanganye n’umugabo we wamuhozaga ku nkeke kubera kunywa inzoga, na we akamuhimisha kumubwira nabi no kumutoteza.

Mukamukama yahoraga ashyamiranye n'umugabo we ariko biyemeje kubana neza.
Mukamukama yahoraga ashyamiranye n’umugabo we ariko biyemeje kubana neza.

Ati ”Yatahaga yasinze, akaza atongana, yatangira gutongana, nanjye nkirebera hirya nkamutera umugongo, simuhe ‘ibyo kurya’, mbese ugasanga turahimana.”

Mukamukama avuga ko ibi byari byarateye amakimbirane mu rugo, kuko ngo yumvaga igihe umugabo yanyoye inzoga adashobora kuzuza inshingano z’urugo, ndetse ngo hakanabaho gukeka ko umugabo we yaba amara gusinda akajya gusambana.

Ati ”Ubwo yaratahaga yambwira guhindukira nkamubwira nti ‘jyenda usange abo mwasangiye’, na we ugasanga ambwira ngo ndamwima kuko mfite abandi mpa.”

Aba baturage bemeza ko nyuma y’inyigisho bahawe, ubu mu ngo zabo hasigaye harangwa amahoro, ndetse bakaba biyemeza gusanga ingo zikirangwamo ihohoterwa kugira ngo na zo bazigishe.

Karemera we ngo yatangiye gusura ingo no kuzigisha.
Karemera we ngo yatangiye gusura ingo no kuzigisha.

Uwitwa Karemera Claver yagize ati ”Jyewe naranabitangiye. Ubu, ingo zibanye nabi ndazisura nkabigisha kandi nizeye ko bazahinduka kuko nanjye narahindutse.”

Manzi Ruffin, Umuhuzabikorwa w’umushinga EMIRGE mu Rwanda, avuga ko uyu mushinga uzakomeza kuba hafi abahuguwe mu bikorwa byabo, bityo akabasaba guhaguruka bakegera imiryango ikibanye nabi, bakayigisha kuko igihari myinshi.

Ati ”Mu muryango mugari w’Abanyarwanda haracyagaragara ihohoterwa. Turabasaba kwegera iyo miryango bakayigisha, kandi natwe turabizeza ko tuzakomeza kubaba hafi mu bikorwa byabo bya buri munsi.”

Ruffin Manzi asaba abahuguwe kwigisha abandi kuko ihohoterwa rigihari.
Ruffin Manzi asaba abahuguwe kwigisha abandi kuko ihohoterwa rigihari.

Umushinga EMIRGE mu Karere ka Nyaruguru ukorera mu Mirenge ya Nyagisozi na Cyahinda, ukaba ukorana n’abanyamuryango bibumbiye mu makoperative abiri, ari na bo bahuguwe bakanahabwa impamyabumenyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka