Nyaruguru:Hagiye gukorwa urutonde rwa ba rwiyemezamirimo ba bihemu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buratangaza ko bufatanyije n’urugaga rw’abikorera bugiye gukora urutonde rwa ba rwiyemezamirimo ba bihemu.

Ibi ngo ni nyuma y’aho bigaragariye ko muri ba rwiyemezamirimo harimo abakora nabi ntibubahirize amasezerano bagirana na leta ndetse ngo bakanagerekaho kwambura abaturage nkana.

Ba rwiyemezamirimo nabo bashyigikiye ko ba bihemu bakumirwa mu masoko ya leta
Ba rwiyemezamirimo nabo bashyigikiye ko ba bihemu bakumirwa mu masoko ya leta

Ubuyobozi buvuga ko uru rutonde nirumara gukorwa ngo ruzashyikirizwa inzego zose za leta, ku buryo rwiyemezamirimo ururiho ntaho azongera gupiganira isoko rya leta mu karere.

Nsengiyumva Innocent umuyobozi w’imirimo rusange mu karere ka Nyaruguru avuga ko uru rutonde basanze ari igisubizo kuri ba rwiyemezamirimo bajyaga bitwara nabi, ugasanga Leta n’abaturage aribo babihomberamo.

Ati:”Rwiyemezamirimo ubundi yakagombye kuba ari umuntu urangwa n’indangagaciro y’ubunyangamugayo. Dufatanyije n’urugaga rw’abikorera rero tukaba tugiye kureba abo bantu batubahiriza amasezerano uko bayasinye, abo bantu ba bihemu tubashyire ku rutonde, bagawe, ndetse bishobora no kubaviramo gutakaza amahirwe yo kongera gupiganirwa isoko mu karere”.

N’ubwo ba rwiyemezamirimo badahakana ko hari bagenzi babo koko bitwara nabi mu masoko ya Leta bikaviramo leta igihombo ndetse n’abaturage muri rusange, banavuga ko akenshi kuba bihemu ba rwiyemezamirimo babiterwa no kuba batinda kwishyurwa mu mirimo baba bakoze.

Icyakora aba ba rwiyemezamirimo ntibahakana ko uru rutonde rutagomba gukorwa kuko ngo ba bihemu babambika isura mbi nyamara kandi ngo harimo ab’inyangamugayo.

Nsengiyumva avuga ko urutonde ruzakorwa rugakwizwa hose mu karere ndetse no hanze yako
Nsengiyumva avuga ko urutonde ruzakorwa rugakwizwa hose mu karere ndetse no hanze yako

Nkurunziza Emmanuel umwe muri ba rwiyemezamirimo mu karere ka Nyaruguru yabwiye Kigali Today ati:”Urwo rutonde rugomba gukorwa, kuko n’ubundi iyo wishe amasezerano wagiranye n’ikigo runaka, ntuba ukwiye kongera gupiganwa mu masoko ya Leta”.

Urugaga rw’abikorera ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere muri rusange basaba ba rwiyemezamirimo kujya basoma neza amasezerano akubiyemo Isoko bagiye gupiganirwa mbere yo kuyasinya, kugira ngo bibafashe kuyumva neza hanyuma bayasinye biyemeje kuzayubahiriza.

Ubuyobozi kandi buvuga ko uretse gukora urutonde rwa ba bihemu bakabuzwa gupiganirwa amasoko ya leta yo mu karere, ngo uru rutonde ruzanagezwa mu zindi nzego za leta, abaruriho bagakumirwa mu masoko yose ya Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka