Nyaruguru: Bemeye miliyoni 17 n’ibihumbi 50 yo gushyigikira Ikigega “Ishema ryacu”

Ibyiciro binyuranye by’abaturage mu Karere ka Nyaruguru kuri uyu wa 10 Nyakanga 2015 biyemeje gukusanya amafaranga y’u Rwanda 17 n’ibihumbi 50 azashyirwa mu Kigega “Ishema ryacu”.

Nyuma yo gusobanurirwa akamaro k’iki kigega, abaturage bahagarariye abandi bagiye mu byiciro bakurikije uko imirimo bakora iteye ndetse n’ubushobozi bayikuramo, nyuma buri tsinda ryiyemeza umubare w’amafaranga rigomba gutanga.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois (hagati), avuga ko Abanyarwanda bamaze kugira imyumvire yo kwihesha agaciro.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois (hagati), avuga ko Abanyarwanda bamaze kugira imyumvire yo kwihesha agaciro.

Abahagarariye ibigo by’imari, abayobozi b’imirenge, abayobozi b’inganda, abahagarariye abacuruzi ndetse n’abikorera ni bo bari mu gikorwa cyo gutangiza Ikigega “Ishema ryacu.”

Bavuga ko batewe ishema no gushyigikira iki kigega kuko ngo ari uburyo bwo kwanga agasuzuguro ibihugu by’amahanga bihora bisuzugura u Rwanda, nyamara kandi Abanyarwanda bashobora kwishakamo ibisubizo ubwabo.

Bigabiro Felix, umucungamutungo wa SACCO Wisigara Munini, yagize ati “Mu by’ukuri twarebye natwe nk’abantu bakorera muri Nyaruguru dusanga dukwiye kugira uruhare mu kwihesha agaciro tukereka ibihugu by’amahanga ko natwe Abanyarwanda twifitemo ibisubizo”.

Bamwe mu baturage ba Nyaruguru biyemeje gushyigikira Ikigega "Ishema ryacu" hakurikijwe ubushobozi bwabo.
Bamwe mu baturage ba Nyaruguru biyemeje gushyigikira Ikigega "Ishema ryacu" hakurikijwe ubushobozi bwabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, avuga ko kuba ibyiciro by’Abanyarwanda binyuranye bifata umwanzuro wo kwishakamo ibisubizo mu kanya gato, bigaragaza ko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa neza n’agaciro kabo, kandi bikagaragaza ko bafatanye urunana rudashobora gutandukanywa.

Agira ati ”Ibi bigaragaza urwego tugezeho rudashobora gusubira inyuma. Mu by’ukuri iyo ubona abantu nk’aba bahaguruka mu kanya gato nk’akangaka bagakusanya amafaranga angana atya, bikwereka ikigero cy’imyumvire bagezeho, kikakwereka ko Abanyarwanda bahindutse kandi ku buryo bwiza.”

Ikigega “Ishema ryacu” cyatangijwe ku wa 25 Kamena 2015, gitangizwa n’abacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’aho urukiko rwo mu gihugu cy’Ubwongereza rusabiye amafaranga abarirwa muri miliyari y’amanyarwanda kugira ngo rurekure by’agateganyo Lt Gen Karenzi Karake Emmanuel, wafatiweyo ashinjwa ibyaha by’intambara.

Babanje kujya mu matsinda biyemeza ayo bakwiye gutanga hakurikijwe ibyiciro barimo.
Babanje kujya mu matsinda biyemeza ayo bakwiye gutanga hakurikijwe ibyiciro barimo.

Nyamara ariko Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse na bamwe mu baba hanze y’u Rwanda, ntibashimishijwe n’imyitwarire y’Ubwongereza babusaba kurekura Lt Gen Karenzi kuko bo bamufata nk’imwe mu ntwari zabohoye u Rwanda zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu Karere ka Nyaruguru, ku ikubitiro hakaba habonetse amafaranga y’u Rwanda 17 n’ibihumbi 50. Muri ayo harimo miliyoni 10 yari yatanzwe mbere n’uruganda rw’icyayi rwa Mata naho miliyoni 7 n’ibihumbi 50 asigaye akazaba yarangije kugera kuri konti y’iki kigega bitarenze kuwa gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2015.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dushyigikire iki kigega amahanga areke kuduca amazi

maria yanditse ku itariki ya: 10-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka