Nyaruguru: Abayoboke ba PPC bahawe ubumenyi bw’ibanze kuri politiki

Abayoboke b’ishyaka ry’iterambere n’ubusabane (PPC) bahagarariye abandi mu mirenge igize Akarere ka Nyaruguru bahawe amahugurwa ku bumenyi bw’ibanze kuri politiki, kugira ngo bahagararire ishyaka ryabo ariko banasobanukiwe icyo politiki ari cyo.

Bamwe mu bahawe aya mahugurwa bavuga ko yatumye basobanukirwa neza politiki kuko ngo bajyaga bayumva nabi ndetse ngo n’umunyapolitiki bakibwira ko ari umuntu utari mwiza.

Umwe mu bahawe aya mahugurwa ariko utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko nyuma yo gusobanukirwa neza politiki asanze hari uburyo umuntu ashobora no kuyicengera cyane ndetse akanayigira umwuga.

Ati “Wenda nk’ukuntu twajyaga twumva politiki cyangwa se umunyapolitiki, twajyaga twumva ari ikintu kibi, bakubwira ngo uyu ni umunyapolitiki ukumva ko ari umuntu uteye nk’ubwoba cyangwa umuntu utari mwiza, ariko naje gusanga ko politiki ari uburyo bushyirwaho n’abantu bahuje ibitekerezo, ku buryo hari n’aho usanga abantu bayigize umwuga”.

Abayoboke ba PPC bahagarariye abandi bahawe ubumenyi bw'ibanze kuri Politiki.
Abayoboke ba PPC bahagarariye abandi bahawe ubumenyi bw’ibanze kuri Politiki.

Umuyobozi w’ishyaka PPC mu Ntara y’Amajyepfo, Jean Claude Byiringiro we avuga ko aya mahugurwa yateguwe n’ihuriro ry’amashyaka n’imitwe ya politiki mu Rwanda, hagamijwe kongerera abayoboke b’amashyaka mu Rwanda ubumenyi kuri politiki, kugira ngo babashe guhagararira amashyaka yabo nibura hari icyo bazi kuri politiki.

Uyu muyobozi kandi avuga ko aya mahugurwa ari ngombwa cyane kuri aba barwanashyaka kuko ngo abafasha gusobanukirwa politiki, bikabafasha gukorana neza n’inzego z’ubuyobozi kandi bagasobanukirwa ko kuba abantu badahuje ibitekerezo cyangwa umurongo wa politiki, bitababuza gufatanya ngo bubake igihugu.

Ati “Izi nyigisho tubaha mu mikorere yabo ya buri munsi bizatuma babasha gukorana n’abayobozi bo ku nzego z’ibanze, bizatuma baduhagararira neza kuko bumva politiki icyo ari cyo, uburyo muri politiki abantu baba bagamije kubaka bashobora gukorana n’abandi n’ubwo baba badahuje ibitekerezo cyangwa umurongo wa politiki, ariko bakaba babasha gukorera hamwe bagamije kubaka igihugu cyabo”.

Uretse guhabwa ubumenyi bw’ibanze kuri politiki kandi aba bayoboke ba PPC banahuguwe ku miyoborere myiza, ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse n’uruhare rw’urubyiruko n’umugore mu iterambere.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

amashyaka yose akorera mu Rwanda akomeze yigishe abayoboke bayo ibikorwa bifasha u Rwanda gukomeza kubaka igihugu maze tugere ku ntego twiyemeje

rooney yanditse ku itariki ya: 8-02-2015  →  Musubize

Green party yarutangiye burera

kabaka yanditse ku itariki ya: 8-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka