Nyaruguru: Abakirarana n’amatungo bahawe igihe ntarengwa bakaba babicitseho

Mu ruzinduko bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko bamazemo iminsi mu Karere ka Nyaruguru basanze abagatuye hari intambwe bamaze gutera mu iterambere, gusa bavuga ko hakiri ikibazo cy’umwanda ukabije kugeza n’ubwo bamwe mu baturage bakirarana n’amatungo mu nzu.

Muri uru ruzinduko, nk’uko bitangazwa na Senateri Jeanne D’Arc Mukakalisa, ngo abagize inteko ishinga amategeko bari bagendereye kwegera abaturage nka bamwe mu bagira uruhare mu ishyirwaho ryabo na cyane ko ngo byakunze kuvugwa ko iyo bamaze gutorwa batongera kwegera abaturage babatoye, ndetse no kureba niba gahunda Leta igenera abaturage zibageraho nk’uko bikwiye.

Senateri Mukakalisa avuga ko mu minsi 10 aba bagize inteko ishinga amategeko bari mu Karere ka Nyaruguru basanze gahunda za Leta zigera ku baturage neza, kandi ngo n’abaturage bakazigiramo uruhare bakanazibonamo.

Senateri Mukakalisa aganira n'abaturage kuri gahunda za Leta.
Senateri Mukakalisa aganira n’abaturage kuri gahunda za Leta.

Urugero ni urw’umuturage wo mu murenge wa Kivu asobanura uburyo gahunda yo gutoranya abageze mu zabukuru batishoboye kugira ngo bahabwe amafaranga y’ingoboka muri gahunda ya VUP bikorwa.

Agira ati “Hari abakecuru baba batishoboye bari hasi badashobora gukora umurimo, rwose ubona ko nta kintu yakwigezaho mu bijyanye n’imirimo y’amaboko; abo nibo bafata bakabaha ayo mafaranga kugira ngo abagoboke, niba afite nk’umwana abashe gukoresha ayo mafaranga amutunga, na none rero hakaba n’abasaza nabo biba bigaragara ko ntacyo bashobora kwikorera, abo nabo baratoranywa bakajya kuri urwo rutonde, kandi byose bikorwa natwe abaturage. Ahubwo gahunda ya VUP nikomeze itugereho idufashirize ababyeyi natwe batureze”.

Depite Sebera na Depite Muhongayire bafasha abaturage gukurungira amazu yabo.
Depite Sebera na Depite Muhongayire bafasha abaturage gukurungira amazu yabo.

Icyakora n’ubwo aba bagize inteko ishinga amategeko bavuga ko basanze abaturage mu Karere ka Nyaruguru bitabira gahunda za Leta kandi bakaba bakomeje gutera intambwe mu iterambere, bananenze abaturage bo muri aka karere kuba mu ngo zabo hari ahakirangwa umwanda ukabije, ku buryo ngo hari n’abakirarana n’amatungo mu nzu.

“Nyakubahwa meya (Mayor), twagize igihe kinini tujya mu ngo tureba isuku. Isuku rwose ntayihari, n’aba baturage babikwibwirira nabo ubwabo barabizi, kandi urugo si urw’umugabo gusa si n’urw’umugore gusa, ariko inshingano y’isuku mu rugo yaribagiranye”; Senateri Mukakalisa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François asaba abaturage bakirarana n’amatungo ko mu gihe kitarenze ukwezi baba babicitseho burundu, kuko ngo nta muntu muzima wo kurarana n’itungo mu nzu.

Habitegeko yasabye abakibana n'amatungo ko mu kwezi kumwe bazaba babicitseho.
Habitegeko yasabye abakibana n’amatungo ko mu kwezi kumwe bazaba babicitseho.

Kugira ngo ibi bishoboke uyu muyobozi asaba abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’izindi nzego zose kubihagurukira kugira ngo muri uku kwezi icyo kibazo kizabe cyarangiye.

Ati “Haracyagaragara umuco wo kubana n’amatungo, ubungubu ngo kuko mutuye ku mudugudu ngo amatungo barayiba, mwagiye mwubaka ibiraro, mukubaka ingo mukugarira, ayo matungo bayiba bayajyana he? Ndasaba abakuru b’imidugudu bari hano, inzego z’abagore, inzego z’urubyiruko, inzego z’ubuyobozi dufatikanye ingo zikibana n’amatungo mu kwezi kumwe bibe byarangiye”.

Abagize inteko ishinga amategeko, imitwe yombi bamaze iminsi 10 hirya no hino mu turere, basura abaturage mu rwego rwo kureba imibereho yabo, ndetse n’uburyo bitabira gahunda za Leta. Mu karere ka Nyaruguru hari Senateri Mukakalisa Jeanne D’Arc, Depite Henriette Sebera ndetse na Depite Christine Muhongayire.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umva Mayor wa Nyaruguru we, gabanya iterabwoba ku baturage, ntawishimiye amaganga mu nzu araramo ariko kandi ubujura bureze. Zirikana ko kuraza itaungo mu nzu atari icyaha penal. Zirikana ko umutekano w’abaturage ariwo wa mbere. Zirikana ko ari wowe uyobora akarere ukwiye no kuyobora ubutabera buhana abajura b’amatungo. Kandi niba bigiye kwemezwa ko abantu batazongera kurarana n’amatungo, ubwo nihajyeho itegeko ryo kwica umujura wafatanywe itungo.Abo bayobozi b’inzego z’abagore uzabahamagare bajye gushakisha amatungo aba yibwe ahubwo. Urakoze, Nyagasani aguhe umugisha.

Yewega yanditse ku itariki ya: 3-02-2015  →  Musubize

Muraho!
Njye rero mbona kurarana n’amatungo atari ikibazo cyabaturage cyane kuruta uko ari icyabayobozi;
Abayobozi bashyireho ingamba zihamye zo kurinda umutekano wayo matungo ibindi bizikora kuko dufashe urugero
Mu Ntara y’iburasirazuba hari benshi usanga boroye ingurube ariko ziba mu ntiki ipfo iyo kuko ntabujura buhaba aho wasanga bararana n’amatungo ni hake ariko wagera mu Ntara y’Amajyepfo hafi ya yose abaturage baraza ingurube n’andi matungo mumazu babamo kuko niyo batinze kuzinjiza munzu bikagera nka 9h00 PM baraziba kandi zigahera burundu cga umujura yafatwa ugasanga atanze ruswa akarekurwa akagaruka agakomeza kuyogoza abaturage
NB: Nasaba ubuyobozi gufata umujura nk’uko bafata abanywi bibiyobyabwenge ubundi murebe ngo amatungo aratandukana n’abantu cyane ko abajura ku misozi yose barazwi ahubwo usanga barahinduye abaturage ibikange.
Ubu noneho haje uburyo bwo kwibisha amamodoka bakwiba inka bagahita bayipakira imodoka ikajya kubagirwa mumasoko akomeye kandi akenshi usanga hari ababakingira ikibaba.
bayobozi iki kibazo cyubujura buciye ibyuho ndetse nubujura bw’amatungo njye mbona kimaze gufata indi ntera kuburyo bukabije

Bitangaro yanditse ku itariki ya: 3-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka