Nyaruguru: 20% bacana amashanyarazi, mu gihe mu myaka 5 bari kuri 0.8%

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buratangaza ko bwishimira ko mu myaka itanu ishize, abaturage bacana umuriro w’amashanyarazi bavuye kuri 0.8%, ubu bakaba bageze kuri 20%.

Ubuyobozi buvuga ko ako karere kagizwe ahanini n’imisozi ihanamye, ku buryo kuhageza ibikorwa remezo nk’amazi n’amashanyarazi bitari byoroshye.

Amashanyarazi amaze kugera ku baturage 20% mu Karere ka Nyaruguru.
Amashanyarazi amaze kugera ku baturage 20% mu Karere ka Nyaruguru.

Icyakora, gahunda ya Leta yo kwegereza amashanyarazi n’amazi meza ngo abaturage bayigize iyabo, ari na yo mpamvu mu myaka 5 gusa, 20% by’abaturage bamaze kubona amashanyarazi.

Nkuriyimana Gabriel, utuye mu Murenge wa Nyabimata, avuga ko kugeza mu mwaka wa 2011, ikitwa amashanyarazi cyari nk’inzozi, kuko ngo nta hantu na hamwe hari amashanyarazi uretse ku ruganda rw’icyayi rwa Mata. Agira ati “Nta n’igitekerezo twajyaga tugira cy’uko nibura azahagera.”

Guhera mu mwaka wa 2011, uduce dutandukanye tw’aka karere twatangiye kugezwamo amashanyarazi, ahereye i Kibeho ku Butaka Butagatifu.

Buhoro buhoro n’utundi duce twagiye tugezwamo amashanyarazi, kugeza ku ijanisha rya 20% by’abaturage bagatuye mu Karere ka Nyaruguru, muri uyu mwaka.

Ngo ntibari barigeze banatekereza ko na bo babona amashanyarazi.
Ngo ntibari barigeze banatekereza ko na bo babona amashanyarazi.

Muhoza Vincent amaze imyaka 15 atuye mu Kagari ka Gasasa mu Murenge wa Cyahinda. Avuga ko yashimishijwe no kubona bahawe umuriro w’amashanyarazi, ibyo we yabonaga nk’inzozi ubwo yari aje gutura muri aka kagari mu mwaka wa 2000.

Agira ati “Kuva natura aha ku gasantere, twahoraga twibaza uko tuzabona amashanyarazi. Ariko twagize umugisha ubu turacana nta kibazo.”

Uyu muriro w’amashanyarazi wakwirakwijwe muri aka karere wabereye benshi mu bayahawe imbarutso y’iterambere rirambye. Abenshi batangiye kwihangira imirimo cyane cyane bashinga inzu zogosherwamo, bakavuga ko zabateje imbere, ndetse banatanga akazi ku rubyiruko.

Umwe mu baturage bafite inzu bogosheramo mu Murenge wa Cyahinda agira ati “Ubu hano mpakura amafaranga ngatunga umuryango wanjye ku buryo nta kibazo na kimwe ngira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, avuga ko aya mashanyarazi ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi akarere kishimira ko kagezeho. Avuga kandi ko intego ari ugukomeza kongera umubare w’abaturage bacana amashanyarazi.

Ati “Gukwirakwiza amashanyarazi tugiye gukomeza kubishyiramo imbaraga, twongera umubare w’abaturage bayacana.”

Habitegeko kandi, avuga ko abaturage bazakomeza gushishikarizwa gutura ku midugudu kugira ngo kubagezaho ayo mashanyarazi bijye byoroha.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi babyita iterambere twagejejweho nabayobozi bakunda igihugu cyacu barangajwe imbere na H.E Paul Kagame

juliette yanditse ku itariki ya: 10-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka