Nyanza: Yavuye mu cyaro yerekeza “ibwotamasimbi” kubera ububoshyi bw’uduseke

Mukanyarwaya Libératha umugore utuye mu gace k’icyaro cyo mu Mudugudu wa Mukindo mu Kagari ka Kibinja mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza avuga ko kuboha agaseke mu buryo bw’umwuga byatumye yurira indege akerekeza ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cy’u Budage aho yita ko ari “ibwotamasimbi” kutumurikayo.

Uyu mugore avuga ko yishimira iyi ntambwe yateye ngo kuko bwari ubwa mbere mu mateka ye yari afashe indege akerekeza i Burayi mu mwaka wa 2008 agiye kumurikayo uduseke aboha akoresheheje amaboko ye.

Mu imurikabikorwa ry’Umurenge wa Busasamana ryabaye tariki 11/02/2015, n’uyu Mukanyarwaya yari yaryitabiriye amurika uduseke tw’amaboko ye ari naho yahise atangira ubu buhamya, akemeza ko yagejejwe ibwotamasimbi natwo kandi ngo na nyuma y’aho tukaba twarakomeje kumutungira umuryango.

Mukanyarwaya yemeza ko amaze gusurimuka kubera ububoshyi bw'uduseke.
Mukanyarwaya yemeza ko amaze gusurimuka kubera ububoshyi bw’uduseke.

Ububoshyi bw’uduseke ngo bwanatumye we na bagenzi be bibumbira muri koperative bise “Twisungane Agaseke” aranayiyobora.

Atanga ubuhamya yavuze ko ububoshyi bw’uduseke bwamuteje imbere mu muryango ndetse bukamufasha kurera abana yasigaranye nyuma y’uko umugabo we yari amaze guhitanwa na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 agasigara ari umupfakazi.

Yagize ati “ Kwitwa umupfakazi n’uko nta kundi byagenda ariko njye nsanga ntakiriwe kuko ndifashije amafaranga ndayashaka nkayabona abana ku ishuri bakabona ibikoresho bakanishyurirwa ubwisungane mu kwivuza bitagoranye”.

Mukanyarwaya avuga ko kwitwa umupfakazi bisigaye kw'izina gusa ariko we yamaze kubirenga mu buryo bwo kwigira.
Mukanyarwaya avuga ko kwitwa umupfakazi bisigaye kw’izina gusa ariko we yamaze kubirenga mu buryo bwo kwigira.

Bivuye mu mafaranga avana muri utwo duseke twanamujyanye mu mahanga ngo ubu yamaze no kugura amasambu ndetse anafite inka esheshatu za kijyambere yoroye mu buryo bugezweho.

Ubwo utu duseke yatumurikaga mu mwaka wa 2008 mu Budage ngo abanyamahanga batangariye uburyo dukozwemo bibwira ko ahari twaba dukorwa n’imashini, ariko ngo yabasobanuriye ko ari umwimerere ukoreshejwe intoki.

Mu bibazo uyu Mukanyarwaya avuga ko bahura nabyo muri ubu buboshyi bw’uduseke ngo n’uko abanyamahanga baba bifuza kutugura bitaborohera kudutwara mu ndege, ariko avuga ko nyuma yaho ibyo bigaragariye we na bagenzi be batangiye kuboha uduseke duto cyane tuborohereza imitwaro mu buryo bw’ingendo zo mu ndege.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka