Nyanza: Umukambwe w’imyaka 88 yemeye gusezerana n’uwo babanaga mu buryo butemewe

Ntoraguzi Théoneste w’imyaka 88 y’amavuko utuye mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza, tariki 15/02/2013, yemeye gusezerana n’umugore we babanaga mu buryo butemewe n’amategeko y’u Rwanda kuko nta sezerano ry’abashakanye bari bafitanye.

Uwo musaza avuga ko yasezeranye imbere y’amategeko kuko yumva asigaje igihe kigufi kuri iyi si. Agira ati: “Nanze ko abana banjye na nyina ubabyara basigara amategeko ntaho abazi njye maze gupfa”.

Jeannette Vuganeza w’imyaka 45 akaba amaranye imyaka umunani na Ntoraguzi Théoneste avuga ko icyemezo umugabo we yafashe cyo kumusaba kujya gusezerana yacyishimiye cyane.

Agira ati: “Igihe cyose numvaga ntari umugore mu rugo kuko nta kintu mu by’ukuri cyari cyihambesheje bitewe n’uko nta sezerano twari dufitanye. Ubu ngiye gufata umugabo wanjye neza mwiteho muteteshe kuko yambaye agaciro agahesha n’abana dufitanye”.

Umusaza Ntoraguzi n'umufasha we bari bishimye. (Photo: Jean Pierre T)
Umusaza Ntoraguzi n’umufasha we bari bishimye. (Photo: Jean Pierre T)

Usibye Ntoraguzi Théoneste n’umugore we bafashe icyemezo cyo gusezerana imbere y’amategeko nyuma y’imyaka myinshi bari bamaze babana hari n’indi miryango igera kuri 50 mu murenge wa Kibilizi yabyiyemeje.

Iyo miryango yabikanguriwe mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza nk’uko Kayigambire Théophile umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibilizi yabitangaje.

Yasobanuye ko hari ibibazo bimwe na bimwe byaterwaga no kubana mu buryo butemewe n’amategeko muri uwo murenge ayoboye.
Yabisobanuye muri aya magambo: “Hari ubwo umugabo n’umugore bagiranaga amakimbirane abana babyaye ugasanga nibo bigizeho ingaruka” .

Ku rundi ruhande abagore nabo ngo byabahesheje agaciro batari basanzwe bafite kuko birukanwaga umusubizo babaziza ko ntaho amategeko abazi bityo bagafatwa nk’indaya nk’uko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibilizi, Kayigambire Théophile yabyemeje.

Yahamagariye n’indi miryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko kwihutira kugera ikirenge mu cy’abandi biyemeje kubahiriza ibyo amategeko asaba abifuza gushinga ingo zabo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka