Nyanza: Polisi yifatanyije n’abaturage isiza aho izubakira amazu abatishoboye

Mu gikorwa cy’umuganda rusange wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 27/09/2014 polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage batuye mu kagali ka Gahondo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza isiza ibibanza by’aho iteganya kubakira abatishoboye amazu yo kubamo.

Polisi y’igihugu irategenya kubaka amazu ane yiyongera ku yindi imwe polisi y’igihugu yujuje mu kwezi kwa gatandatu muri uyu mwaka wa 2014 ahitwa ku Rwesero mu murenge wa Busasamana ikagenerwa umwe mu baturage wari utishoboye.

Icyo gihe Polisi yaniyemeje kuzubaka izindi nzu enye ziyongera kuriyo, umuganda wo kuri uyu wa gatandatu polisi y’igihugu ikaba yawukoze mu rwego rwo guhigura uwo muhigo biyemeje; nkuko byasobanuwe na IGP Emmanuel Gasana umuyobozi wa polisi y’u Rwanda.

Umuyobozi wa Polisi IGP Emmanuel afatanya n'abandi mu gikorwa cy'umuganda mu karere ka Nyanza.
Umuyobozi wa Polisi IGP Emmanuel afatanya n’abandi mu gikorwa cy’umuganda mu karere ka Nyanza.

Buri nzu yuzura itwaye miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko umuvugizi wa polisi y’igihugu ACP Damas Gatare yabivuze asobanura agaciro k’izo nzu baba bubatse ndetse bakazigenera n’ibindi byangombwa byose bikenewe.

Umuvugizi wa polisi yakomeje avuga ko bitarenze tariki 1/01/2015 izi nzu uko ari enye zizaba zatashwemo n’abo zigenewe mu rwego rwo kubafasha kwishimana n’abandi bafite aho batuye kandi heza kandi hasobanutse.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, yabwiye abaturage bari kumwe muri uyu muganda ko batazigera na rimwe batenguha akarere ka Nyanza mu bufatanye bafitanye hagati yabo n’akarere.

Yagize ati: “Bipfa kuzaba gusa ari muri gahunda nziza y’iterambere naho ubundi nta kintu na kimwe tuzabatereranamo”.

Polisi y'igihugu n'abaturage mu gikorwa cy'umuganda mu karere ka Nyanza.
Polisi y’igihugu n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda mu karere ka Nyanza.

Umuyobozi w’Intara y’amajyepfo, Bwana Alphonse Munyantwali, nawe witabiriye iki gikorwa cy’umuganda rusange mu karere ka Nyanza yavuze ko ubu bufatanye buzira amakemwa babwizeza polisi nk’urwego bafatanya muri byinshi birimo umutekano n’ibindi bikorwa by’iterambere mu turere twose tw’Intara y’Amajyepfo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abanyarwanda kwishakamo ibisubizo byabaye intego bityo tukaba tugomba guhozaho kugira ngo dukomeze kiteza imbe uko bigomba.amaboko yacu niyo azubaka u Rwanda

karasanyi yanditse ku itariki ya: 28-09-2014  →  Musubize

twese nkabitsamuye dufatanyirize hamwe tubaka u watubyaye tuzamurana

kalisa yanditse ku itariki ya: 28-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka