Nyanza: Bamwe mu baturage ngo bazajuririra ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza baravuga ko batemeranya n’ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo bakaba ngo biteguye kujurira.

Urutonde rw’ibyiciro by’ubudehe abaturage bashyizwemo bimanitse ku biro bya buri kagari ko mu Murenge wa Busasamana ariko bamwe mu bajya kubireba batungurwa n’ibyiciro barimo bakavuga ko bitajyanye n’ubushobozi bafite mu miryango.

Abaturage bireba ku malisiti ngo barebe ibyiciro by'ubudehe bashyizwemo.
Abaturage bireba ku malisiti ngo barebe ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo.

Nyinawumuntu Clementine, umuturage wo mu Kagari ka Kibinja mu Murenge wa Busasamana, avuga ko yisanze ku rutonde rw’abantu bashyizwe mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe bikamutangaza.

Agira ati “ Ntabwo nkwiriye rwose gushyirwa mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe kuko nta kintu na kimwe mfite kinshyira muri iki cyiciro”.

Avuga ko abari muri iki cyiciro batanga ubwisungane mu kwivuza bw’ibihumbi birindwi by’amafaranga y’u Rwanda bavuye ku bihumbi bitatu bari basanzwe batanga.

Ati “Amafaranga ibihumbi bitatu y’ubwisungane mu kwivuza nyatanga bingoye. None ibihumbi birindwi ku bantu batanu ntunze iwanjye mu rugo nayabona nte?”

Akomeza avuga ko ibyiciro bashyizwemo atari byo bari bemeje mu nama abaturage bakoze ku rwego rw’imidugudu batuyemo akaba ari yo mpamvu ngo biteguye kujurira.

Urutonde rwakozwe mu midugudu ngo rwari rwamushyize mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe ariko nyuma atungurwa no gusanga urutonde rwasohotse rwamuzamuye mu cyiciro cy’ubudehe gishyirwamo abakozi n’abandi bantu bafite amafaranga babona mu buryo buhoraho.

Maniramfasha Martin, na we n’undi muturage uvuga ko yatunguwe no gusanga yazamuwe mu cyiciro akava mu cya mbere agashyirwa mu cya gatatu atazi impamvu byakozwe.

Mu ijwi rinini kandi jijujutira icyiciro cy’ubudehe yashyizwemo yagize ati “Njye nari nishyize mu cyiciro cya mbere ariko ukuntu baje kubihindura ni byo ntazi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Gasore Clement, we avuga ko habayeho ikosa mu bakoze urutonde ariko ko abaturage batanyuzwe n’ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo bafite uburenganzira bwo kubijuririra bigahinduka.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mumudugudu wa Karukoranya uri mu kagari ka Kacumu umurenge wa Busasamana urii mu Karere ka Nyanza abaturage bagera kuri 95% bahatuye binubiye ibyiciro by’ubudehe bisanzemwo bitandukanye nibyo bashyiranyemwo ubwabo mumudugudu. ibyo bikaba byaratumye benshi bibaza icyabiteye kandi mubyukuri uwo mudumudugudu higanjemwo abaturage batishoboye. bakaba baranditse urwandiko rwa rusange bamenyesha Umuhuza bikorwa w’Akarere ka nyanza bamumenyesha akababaro kabo kandi benshi ari ntaho bikora .

RUHINA.S. yanditse ku itariki ya: 11-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka