Nyanza: Abafatanyabikorwa b’akarere bamurikiye abaturage ibyo babakorera

Kuva tariki 19 kugeza 21/02/2013 abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyanza bari mu gikorwa cyo kumurikira abaturage ibikorwa bakorerwa bigamije kuzamura iterambere n’imibereho myiza yabo.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo amabanki, ibigo by’imali iciriritse, imiryango itegamiye kuri Leta, abikorera ku giti cyabo, amakoperative hiyongereyeho n’ishuli rikuru ry’abadivantiste ry’abalayiki rya Kigali (INILAK) ishami rya Nyanza.

Ibikorwa biri kumurikwa n’abo bafatanyabikorwa bishingiye ku musaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubukorikori, imitangire ya servisi n’ibindi.

Amakoperative y'ubuhinzi nayo yamutitse ibyo yagezeho.
Amakoperative y’ubuhinzi nayo yamutitse ibyo yagezeho.

Atangiza ku mugaragaro iryo murikabikorwa, Kambayire Appoline, umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko ari umwanya mwiza wo gusuzuma ibyagezweho n’ibitaragezweho kugira ngo hafatwe ingamba zo kurushaho kubinoza.

Bimwe muri ibyo bikorwa ni ubwa mbere bimurikiwe abaturage b’akarere ka Nyanza nk’uko umuyobozi w’ako wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yakomeje abivuga.

Yahamagariye abaturage kuza kureba ibibakorerwa kugira ngo babyigireho bityo babihereho biteza imbere. Yagize ati: “Hari amakoperative bigaragara ko yateye imbere abantu bashobora kwigiraho uko yabigezeho ngo ateze imbere abanyamuryango bayo”.

Abitabiriye imurikabikorwa basobanurira umuyobozi w'akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage ibyo bakora.
Abitabiriye imurikabikorwa basobanurira umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ibyo bakora.

Ku ruhande rw’abafatanyabikorwa bavuga ko nabo ubwabo biteguye kumurika ibyo bakora ndetse no kwigira ku bandi bahuriye nabo muri icyo gikorwa cyo kumurikira abaturage ibyo babakorera.

Ubuyobozi bw’ishuli rikuru ry’abadivantiste ry’abalayiki rya Kigali ishami rya Nyanza naryo ryamuritse umusarururo w’ibyo rimaze kugeraho cyane cyane mu bijyanye n’iterambere ry’icyaro.

Iri murikabikorwa rizajya ritangira kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nk’uko bitangazwa na Mihigo Thierry perezida w’abafatanyabikorwa mu karere ka Nyanza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka