Nyanza: Ababyeyi ngo bazajya bamenyeshwa imyitwarire n’imyigire y’abana babo hakoreshejwe ikoranabuhanga

Mu nama y’uburezi yahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye yo mu Karere ka Nyanza kuri uyu wa 13 Nyakanga 2015 bafashe umwanzuro ko bagiye kujya bamenyesha ababyeyi imyigire n’imyitwarire by’abana babo hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Ubu buryo bwo kumenya imyitwarire y’umunyeshuri binyuze mu itumanaho bwatangiye gukoreshwa mu bigo bimwe na bimwe byo mu Mujyi wa Kigali ndetse ibigo byo mu Karere ka Nyanza, na byo byafashe icyemezo cyo kubukoresha nyuma yo gusobanurirwa ibyiza by’iri koranabuhanga.

Inama y'Uburezi mu Karere ka Nyanza yanzuye ko bagiye kujya bakoresha ikoranabuhanga mu kumenyesha ababyeyi imyigire n'imyitwarire y'abanyeshuri.
Inama y’Uburezi mu Karere ka Nyanza yanzuye ko bagiye kujya bakoresha ikoranabuhanga mu kumenyesha ababyeyi imyigire n’imyitwarire y’abanyeshuri.

Kimenyi Meddy, umwe mu bakozi ba UBI (Uburezi Bufite Ireme) ari na yo iri gukwirakwiza ubu buryo bw’ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri bitandukanye mu Rwanda, avuga ko kubera iri koranabuhanga ababyeyi batakigowe no kumenya uko abana babo biga n’uko bitwara mu gihe batari kumwe na bo.

Asobanura ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga buba buri hagati y’ubuyobozi bw’ikigo, umwarimu n’umubyeyi bugakorerwa ku munyeshuri.

Agira ati “Ubasha kumenya gahunda y’umunyeshuri aho yaba ari hose yaba ku ishuri ndetse no mu rugo”.

Buri icyo umunyeshuri akoze ku ishuri umubyeyi ahita yohererezwa ubutumwa bugufi kuri terefoni ye igendanwa akakimenyeshwa ndetse no mu gihe umubyeyi amwohereje ku ishuri agatanga amakuru y’uko avuye mu rugo.

Iri koranabuhanga risaba ko ubuyobozi bw’ikigo buba bufite mudasobwa irimo interineti naho ku babyeyi bikabasaba gutunga nimero ya terefoni igendanwa ubundi imyigire n’imyitwarire by’umunyeshuri bikamenyekana ku buryo bwihuse.

Kugira ngo umwana akoreshweho ubu buryo bw’ikoranabuhanga hagamijwe kumenyekanisha imyitwarire ye, umubyeyi we amutangira amafaranga 1500 y’u Rwanda buri mwaka ubundi akajya ahabwa amakuru ye mu buryo bw’ubutumwa bugufi (sms) kuri terefoni ye igendanwa.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri yo mu Karere ka Nyanza basobanuriwe iri koranabuhanga ndetse bakaniyemeza kurikoresha bavuga ko uburyo bwo kumenyesha ababyeyi uko abana babo bitwara babiboneye igisubizo mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ku bigo by’amashuri nka La colombière, APADE n’ahandi mu Mujyi wa Kigali iri koranabuhanga risanzwe rikoreshwa.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka