Nyamata: Umuyobozi w’umudugudu akekwaho kunyereza inka zo mu Budehe

Umuyobozi w’umudugudu wa Kagirazina mu kagari ka Kanazi mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera afungiye kuri sitasiyo ya polisi akekwaho kunyereza inka eshatu zatanzwe muri gahunda y’Ubudehe.

Bazatsinda Jean Claude ukuriye komite ya gahunda y’ubudehe mu kagari ka Kanazi avuga ko uyu muyobozi ashinjwa kurya amafaranga y’inka y’uwitwa Nzamurambaho Emmanuel aho yaje kugurishwa hanyuma abaturage bafatanyije n’ubuyobozi baza kugaruza amafaranga ibihumbi 105 yayigurishijwe ahita ahabwa uwo muyobozi w’umudugudu.

Ayo mafaranga amaze kugaruzwa komite ishinzwe ubudehe mu kagari no mu mudugudu yemeje ko agomba gushyirwa kuri konti y’ubudehe ubundi hagashakwa uburyo nyirayo yashumbushwa indi nka ariko umuyobozi w’umudugudu ntiyabokoze.

Indi nka Bamporiki Patrice uyobora umudugudu wa Kagirazina ashinjwa ni iy’uwitwa Habanabashaka Callixte, aho iyo nka yaje kurya ishashi maze iyimerera nabo bitabaje umuvuzi w’amatungo mu murenge ababwira ko bagomba kuyibaga itarapfa kuko yari imeze nabi.

Iyo nka yarabazwe hanyuma hemezwa ko inyama zigurishwa abaturage maze havamo amafaranga ibihumbi 80 nabyo bihabwa umuyobozi w’umudugudu kugirango abashe gushyira ayo mafaranga kuri konti y’ubudehe kugirango harebwe uburyo nawe azashakirwa uburyo yashumbushwa nabyo umuyobozi w’umudugudu ntiyabikora.

Bamporiki Patrice arashinjwa kandi kunyereza amafaranga y’inka y’uwitwa Ntagara Disimas nawe wayihawe muri gahunda y’Ubudehe ariko iza gupfa nyuma yo gupimwa basanga inyama zikwiye kugurishwa niko kuzigurisha maze havamo ibihumbi 60 nabyo bihabwa uwo muyobozi kugirango abijyane kuri banki gusa ntiyabikoze nk’uko bivugwa ba Bazatsinda Jean Claude.

Agira ati “ayo mafaranga yose nta na make yigeze ageza kuri banki kuko twagiye kureba dusanga nta faranga ririho nibwo twihutiye kubimenyesha ubuyobozi nabwo bwihutira kumuta muri yombi”.

Bamporiki aho afungiye yemera icyaha ariko akavuga ko ayo mafaranga yayafataga maze umuyobozi w’akagari ka Kanazi witwa Karisa Gratier akamubwira ko bagomba kuyagabana.

Ati “Amafaranga ibihumbi 105 y’inka ya mbere nafashemo 50 muha 55, naho kuya kabiri mfata 60 muha 20 naho iya gatatu mfata 20 muha asigaye. Ndasaba imbabazi ariko singomba kubibazwa njyenyine kuko ntariye ayo mafaranga njyenyine”.

Umuyobozi w’akagari ka Kanazi, Karisa Gratier, yahakaniye kure ibyo ashinjwa n’umuyobozi w’umudugudu agira ati “niyemere ko yakoze amakosa ariko yiyagereka ku batigeze basangira nawe kuko niwe wagiye uhabwa ayo mafaranga ngo ayajyane kuri banki ariko ntiyayajyana”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamata, Gashumba Jacques, aravuga ko uwo muyobozi yari uw’agateganyo kuko yagiyeho nyuma yaho uwaruriho yimutse muri ako kagari.

Polisi iratangaza ko igikomeje iperereza kugirango hamenyekane irengero ry’ayo mafaranga dore ko ibyo byabaye mu mwaka wa 2012 ariko ntabyamenyekana maze hanarebwe icyatumye bitinda kumenyekana.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwomuyobozi Nahamwanicyaha Bikagaragara Kwabeshyera Uwomuyoboziwundi Mumwongereribihano Iyonindanini Nyakubahwa Aduhinka Abayobozibazimire Murakoze

Tuyisenge Jean Damascene yanditse ku itariki ya: 17-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka