Nyamasheke: Yarohamanye n’inka ahita apfa

Umugabo witwa Sengorore Anastase wari ufite imyaka 35 yamaze gupfa nyuma yo kurohama mu mugezi wa Kigoya, avuye kugura inka.

Uyu mugabo yari atuye mu mudugudu wa Murambi mu kagari ka Kagarama mu murenge wa Kanjongo, mu karere ka Nyamasheke yarohamye mu ijoro ryacyeye, kuri uyu 18 Ugushyingo 2015, ubwo yari avuye kugura inka ayishoreye, arohamana nayo arapfa .

Imigezi ni iyo kwitonderwa cyane cyane mu gihe cy'imvura aho ikunda kuzura
Imigezi ni iyo kwitonderwa cyane cyane mu gihe cy’imvura aho ikunda kuzura

Sengorore ngo yari ashoreye inka yari avuye kugura ari kumwe n’undi mugabo bari bavanye ku isoko rya Rugari mu murenge wa Macuba, kuko yari afite ikiziriko inka yaje kunyerera igwa mu mu mugezi wa Kigoya iramushika bahita bagwana mu mazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Ngendahimana Leopord, avuga ko uyu mugabo yarohamye mu mazi bakarara bamushakisha bakamubura bakaba bamubonye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane hafi y’ikiyaga cya Kivu.

Yagize ati “Umugabo wari uri kumwe na nyakwigendera yumvise mugenzi we ataka, bwari bwije kandi umugezi usa n’uwuzuye, arebye asanga hasigaye bote gusa avuza induru abaturage barahurura abantu baraza barara bashaka baraheba, bamubonye mu gitondo aho uruzi rwamugejeje yapfuye,inka yo yabashize koga igera imusozi ari nzima”.

Ngendahimana asaba abaturage kwitondera umugezi wa Kigoya ngo kuko umaze gutwara abantu batari bake, bakitondera gutwara amatungo abarusha ibiro.

Yagize ati “Kigoya imaze gutwara abantu inshuro nk’eshatu, abaturage bakwiye kuhitondera, sibyiza kwizirika ku itungo kugeza ubwo rigwa mu mazi rikagushika ukajyana na ryo, muri iki gihe hari imvura nyinshi abaturage bakwiye kwitonda”.

Nyakwigendera yajyanywe ku bitaro bya Kibogora ngo akorerwe isuzuma, mu gihe hagikomeje iperereza ku cyaba cyamuhitanye nyakuri, akaba asize umugore n’abana.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ababuze Uwo Muvandimwe Bihangane

James yanditse ku itariki ya: 20-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka