Nyamasheke: Urubyiruko rwagororewe i Wawa rurasabwa kurangwa n’imyifatire rwigiyeyo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke, kuru uyu wa 5 Gashyantare 2015, bwakiriye urubyiruko rw’abasore bagera kuri mirongo itatu n’umwe barangije amasomo mu Kigo Ngororamuco cya Wawa bakomoka muri ako karere maze bubasaba gukoresha ibyo bize bagaragaza ikinyuranyo hagati y’ubuzima bahozemo n’ubwo binjiyemo nyuma y’inyigisho ngoraramuco ndetse n’imyuga bahawe.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke w’agateganyo, Bahizi Charles, akaba yasabye urwo rubyiruko kuba intangarugero haba mu myifatire ndetse no mu bikorwa bibateza imbere. Ibi Bahizi abivugira ko ngo adashidikanya ko umuntu wavomye ku nyigisho z’i Wawa aba afite itandukaniro n’abo bari bari mu cyiciro kimwe ariko bakaba batarashoboye kugera kuri icyo kirwa.

Abayobozi babasabye kubyaza umusaruro imyuga bize.
Abayobozi babasabye kubyaza umusaruro imyuga bize.

Yagize ati “Turabasaba rwose guhinduka ubumenyi muvanye mu mahugurwa mukabushyira mu bikorwa, mukaba urugero rw’uko mwaretse ibiyobyabwenge mutari abajura kandi ko mutari n’abasambanyi. Abantu bakazabubahira ko muri abakozi kandi ko hari icyo mwigejejeho”.

Uru rubyiruko rwasoje amahugurwa kuri uyu wa 3 Gashyantare 2015 i Wawa rwakiriwe none kugira ngo rwerekeze iwabo mu miryango ruvuga ko rwamaze guhinduka rukazaba intangarugero rwihatira kwihangira imirimo, gukora no kwirinda ibyobyabwenge.

Abavuye Iwawa bemeza ko bahindutse.
Abavuye Iwawa bemeza ko bahindutse.

Tuyishime Emmanuel, umwe muri abo basore, avuga ko babonye amahugurwa atandukanye azatuma babasha kwihangira imirimo bakareka imigenzo mibi bari bafite ubwo bajyanwaga i Wawa.

Amwe mu makosa avuga ko baretse ngo harimo kwigira indakoreka, ubujura, ubusambanyi, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi none ubu ngo bakaba barahindutsemo abantu b’ingirakamaro kandi bazakorera igihugu cyabo.

Agira ati “Ubu twarahindutse rwose, icyatumye tujya kugororwa ntituzagisubiramo ndetse tuzafasha n’abandi guhindura imigenzereze yabo.” Uyu musore akomeza avuga ko batojwe ikinyabupfura ndetse bakanigishwa imyuga none ubu ngo bakaba bagiye kujya ku isoko ry’umurimo bakareka ibyabagomeshaga.

Ngo bafite intego yo kwerekana itandukaniro ry'ubuzima bwa mbere yo kugororwa n'ubwa nyuma yaho.
Ngo bafite intego yo kwerekana itandukaniro ry’ubuzima bwa mbere yo kugororwa n’ubwa nyuma yaho.

Ubwo rwari i Wawa, kimwe mu byatangaje uru rubyiruko ngo akaba ari uko iyo uhageza uhasanga n’abantu ngo bitwa ko bize banafite impamyabushobozi zo ku rwego rwa kaminuza ariko ngo bakaba barananiwe n’ubuzima. Bityo bakaba bavuga ko kugira imyitwarire myiza bireba buri wese kandi ko bakurikije ibyo bavanye i Wawa basanga buri muntu ashobora guhinduka akaba intagarugero mu bandi.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka